Depite Ilhan yavukiye mu Mujyi wa Mogadishu muri Somalia mu 1982. We n’umuryango we bahungiye muri Amerika, mu 1995 bahabwa uruhushya rwa burundu rwo guturayo.

Muri Werurwe 2020, Ilhan wari umaze gutandukana n’abagabo babiri yashakanye n’umuhanga mu bya politiki usanzwe afasha abakandida mu bikorwa byo kwiyamamaza, Tim Maynett.

Kuva Trump yasubira ku butegetsi mu ntangiriro za 2025, Depite Ilhan ni umwe mu ba-Démocrates banenze imishinga ye myinshi, guhera ku w’ingengo y’imari wari witezweho kugabanya amafaranga ashorwa mu nzego zimwe na zimwe.

Ku wa 1 Gicurasi 2026, Trump yatangarije muri Leta ya Florida ko Ilhan ukomoka muri Somalia adakwiye kwitwaza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ngo abwire Abanyamerika uko Amerika ikwiye kuyoborwa.

Yagize ati “Yaje hano aturutse muri Somalia none ari kugerageza kutubwira uko Amerika ikwiye kuyoborwa. Avuga ngo ‘Itegeko Nshinga rimpa uburenganzira. None ndasaba ko mpabwa ubwo burenganzira’. Kura ibyo aho ngaho. Mbega igihuha!”

Trump yageze no ku muryango wa Depite Ilhan, avuga ko nubwo we n’umugabo we baberanye, ariko ngo bashakanye kandi ari abavandimwe, nubwo ababazi bagaragaza ko ibyo bitashoboka kuko uyu mudepite ari umwarabu, umugabo we akaba umuzungu.

Ati “Ntekereza ko yashakanye na musaza we, ibyo bikaba bitemewe n’amategeko rwose. Mu by’ukuri ni umuryango w’igikundiro ariko ku rundi ruhande ntiwemewe n’amategeko.”

Asa n’utera urwenya, Trump yavuze amagambo atekereza ko Depite Ilhan ashobora kuba abwira umugabo we bagiye kuryama, ati “Ijoro ryiza musaza wanjye. Tujye kuryama.”

Depite Ilhan ntajya aripfana ariko kuri iyi nshuro ntarasubiza Trump. Ubutumwa aheruka gushyira ku mbuga nkoranyambaga ni ubwa tariki ya 30 Mata, ubwo yanengaga umushinga w’itegeko rigenga ubuhinzi n’ubworozi ahamya ko wirengagiza inyungu z'abakora iyi mirimo.

Depite Ilhan Omar amaze igihe kirekire anenga Perezida Donald Trump
Depite Ilhan Omar amaze igihe kirekire anenga Perezida Donald Trump
Trump yatangaje ko Depite Ilhan yashakanye na musaza we
Trump yatangaje ko Depite Ilhan yashakanye na musaza we
Tim Maynett ni umugabo wa Depite Ilhan kuva muri Werurwe 2020
Tim Maynett ni umugabo wa Depite Ilhan kuva muri Werurwe 2020