Ibi byatangajwe na bamwe mu bakozi bari mu mushinga w’uru ruganda wo gukora imodoka z’amashanyarazi zihendutse.
Babwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko imodoka zizakorwa muri uyu mushinga zizajya zigonderwa n’abantu benshi kubera uburyo igiciro cyazo kizaba kiri hasi.
Bagaragaje ko Tesla iri gukorana n’inganda ziyiha ibikoresho byifashishwa mu gukora izi modoka gusa ko basabye izo nganda kuyiha ibitandukanye n’ibyo iheruka gukoresha mu modoka zo mu bwoko bwa Tesla Model 3 na Model Y.
Bivugwa ko izi modoka zizakorerwa mu Bushinwa gusa Tesla ikaba iteganya kwagura isoko ryazo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi.
Uyu mushinga wo gukora imodoka za Tesla ziciriritse ugarutse nyuma y’umwanzuro Umuyobozi w’uru ruganda, Elon Musk, yari yafashe mu 2024 wo guhagarika kuzikora aho yavuze ko agiye kwibanda mu yindi mishinga.
Yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu mishinga yo gukora imodoka zitwara abagenzi ariko nta mushoferi zifite, ndetse no gukora imashini zikora nk’abantu.
Bimwe mu bikomeje kwibazwa n’abantu benshi ni ukwibaza niba Tesla yongeye gusubira ku bijyanye no gukora imodoka z’amashanyarazi zihendutse kugira ngo yigarure isoko ry’imodoka cyangwa ari uburyo bwo kugira ngo izikore zihendutse ariko zibasha kwigonderwa na buri umwe.
Bivugwa ko izi modoka zizaba ziri hasi y’igiciro cy’imodoka za Tesla zo mu bwoko bwa Model 3 zigurishwa ibihumbi 34$ mu Bushinwa ndetse n’ibihumbi 37$ muri Amerika, gusa binyuze mu gukora batiri z’imodoka zihendutse bizatuma icyo giciro kigabanyuka.
Kubera ko hazashyirwamo batiri z’imodoka zihendutse bizatuma izi modoka nshyashya zizajya zigenda ibilometero 306 zitarasubizwa ku muriro bitandukanye n’ibilometero 327 biri ku modoka ya Tesla Model Y.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!