Umwihariko w’iyi batiri ni uko izakoresha ’solid electrodes’ cyangwa ’solid electrolyte’, aho gukoresha ’liquid gel electrolytes’ isanzwe ikoreshwa muri izi batiri.
Ibi bizatuma izi batiri zigira ubushobozi bwo kubika watt 500 z’umuriro ku kilo kimwe (500wh/kg), ibikubye kabiri impuzandengo iriho uyu munsi ya 250 wh/kg.
Samsung ivuga ko izatangira gukora izi batiri mu 2027, icyakora ubu iziri gukorwa zikaba zishobora kugurishwa ku bakiliya b’imena mu gihe iri koranabuhanga rikirimo gukorerwa ubushakashatsi.
Inganda zo mu Bushinwa nazo ziri gukora ubushakashatsi kuri iri koranabuhanga, byitezwe ko zizatangira gushyira mu bikorwa ikorwa ry’izi batiri mu myaka mike iri imbere.
Uruganda rwa Toyota rudasanzwe rushyira imbaraga mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, narwo rwatangaje ko ruri gukora ikoranabuhanga riri muri uyu murongo, ibizatuma rutangira gukora batiri ziramba, bigatangira mu 2027.
Icyiza cy’izi batiri ni uko zitazongerwa ubunini kugira ngo zigire ubushobozi bwo kubika umuriro mwinshi, ahubwo zikaba zishobora kuzagabanya zikaba nto, ariko ntibizibuze gutanga umusaruro mwinshi. Izi batiri kandi ziroroha, ibizatuma uburemere bw’imodoka bugabanuka, ibi bikajyana kandi n’uko zizarushaho kuramba ndetse ntizangirike cyane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!