Yum Brands isanzwe ifite KFC mu nshingano, ku wa 18 Gashyantare 2025, ni yo yatangaje iyimurwa ry’icyicaro gikuru cyayo.
Izi mpinduka zigiye gutungurana, dore ko KFC yatangiriye muri Kentucky mu myaka 95 ishize, ndetse izina ryayo rikaba risobanura ‘Kentucky Fried Chicken’ ryumvikanishamo aho yatangiriye ikiri ntoya kugeza yagutse.
Umwanzuro wo kwimura icyicaro gikuru cya KFC ntabwo washimishije Guverineri wa Kentucky, Andy Beshear, watangarije televiziyo CNN ko yatengushywe. Uyu muyobozi yavuze ko iyo Colonel Sanders washinze iyi resitora aba akiriho, na we yari kubabara.
Guverineri Beshear yagize ati “Izina ry'iyi sosiyete ritangizwa na Kentucky, kandi ryamenyekanishije umurage n'umuco wa Leta yacu binyuze mu kugurisha ibicuruzwa byayo. Nizeye ko iyi sosiyete izisubira ku kwimura abakozi bayo, ibavana muri Kentucky."
U Rwanda ni kimwe mu bihugu 150 KFC ifitemo amashami. Izwi cyane kubera inkoko n’ifiriti bifite umwihariko. Muri rusange, ifite amashami ibihumbi 30.






Ibitekerezo 0