Ibi Putin yabigarutseho ubwo yari mu nama yiga ku bukungu (SEEC) yabereye i St. Petersburg ku wa 26 Ukuboza 2024.
Ubwo yabazwaga ku iherezo ry’iyi ntambara ivugwa ko ishobora kurangira mu 2025, yahise ababwira ko Imana izabashoboza kandi u Burusiya ari bwo bazegukana intsinzi.
Yagize ati “Nizeye Imana, kandi Imana iri kumwe natwe.”
Amakuru avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteganya gusaba ko intambara ihagarikwa aho urugamba rugeze ubu, hagasubikwa gahunda yo kwinjiza Ukraine muri NATO.
Yagaragaje ko iki gitekerezo cyari cyatanzwe na Perezida Joe Biden mu 2021, ariko u Burusiya buracyanga. Putin yongeyeho ko u Burusiya bushaka ko intambara irangira ariko intego yabwo ya mbere yo muri 2025 ari gutsinda uru rugamba.
Yagize ati “Twizeye ko tuzagera ku ntego zacu zo gutsinda iyi ntambara, gusigasira ubukungu, ndetse no gukemura ibibazo by’imibereho n’umutekano w’igihugu muri rusange, tuzakomeza kugendera ku migambi yacu twihaye.”
Ubwo Donald Trump yiyamamazaga, yasezeranyije Isi ko azashaka uburyo azahagarika iyi ntambara iri hagati y’ibi bihugu mu gihe cy’amasaha make akigera ku butegetsi, gusa ntiyigeze asobanura neza uburyo azakoresha, nubwo itangazamakuru rivuga ko ashobora gusaba ko iyi ntambara isubikwa buri gihugu kikagumana igice kigenzura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!