Putin yasabye Ukraine nayo guhagarika imirwano muri ayo masaha kugira ngo bahe amahirwe abaturage kwizihiza Noheli batekanye.
Icyakora, Ukraine isa nk’iyanze kwemera ubusabe bwa Putin, nkuko byatangajwe na Mykhailo Podolyak, Umujyanama wa Perezida wa Ukraine.
Ati “Ukraine ntabwo yigeze itera ubutaka bw’u Burusiya, ntabwo yica abaturage. Icyo Ukraine ikora ni uguhashya abasirikare b’u Burusiya bavogereye ubutaka bwayo.”
Biteganyijwe ko u Burusiya buzahagarika intambara guhera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu kugeza saa kumi zo kuwa Gatandatu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!