Kim Jon-Un yabikomojeho mu nama yagiranye n’Ishyaka ry’Abakozi (Worker’s Party) riri ku butegetsi muri iki gihugu. Yagarutse ku migabo n’imigambi mishya agiye gushyira mu bikorwa harimo n’iyo guhangana na Amerika.
Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziri gukora igisirikare gishobora gutera Aziya, ndetse ko umubano wayo n’u Buyapani na Koreya y’Epfo uteye inkeke, bityo ko nawe agomba gushyiraho ingamba zo kurinda igihugu cye.
Perezida Kim yagaragaje by’umwihariko ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikoresha Koreya y’Epfo badacana uwaka mu kurwanya leta ye igendera ku matwara y’aba-communist.
Yashimangiye ko yiteguye guhangana na politiki ya Amerika irimo no kubaka igisirikare mu bihugu by’abanzi.
Ati “Ingamba zikaze zo kurwanya Amerika zigiye gushyirwaho mu nyungu z’igihugu ndetse n’umutekano by’igihe kirekire.”
Perezida Kim atangaje ibi mu gihe habura iminsi mike ngo Donald Trump arahirire kongera kuyobora Amerika, aho bombi bakunze kujya baterana amagambo ku bijyanye n’intwaro za kirimbuzi.
Kim Jong-un warahiriye guhangana na Amerika, abivuze mu gihe iki gihugu giherutse kongerera imyitozo ya gisirikare Koreya y’Epfo n’u Buyapani ndetse kikabiha n’indege z’intambara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!