Tonga yibasiwe na ‘Tsunami’ yatewe n’iruka ry’Ikirunga cya ’Hung-Tongo’. Ibi byateje ingaruka ku bikorwaremezo n’imfu z’abantu n’inyamanswa.
Kugeza kuri ubu harabarurwa abantu batatu bamaze kwitaba Imana.
Ibikorwaremezo bimaze kwibasirwa birimo imiyoboro y’itumanaho ihuza iki Kirwa cyo mu Nyanja ya Pacifique n’ibindi bice bitandukanye by’Isi.
Ku rundi ruhande ariko, Ibihugu birimo Nouvelle Zéalande na Australie byohereje ubufasha bw’indege muri iki Kirwa, nk’uko BBC yabitangaje.
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane nibwo Igisirikare cya Nouvelle Zélande cyatangaje ko indege yacyo yo mu bwoko bwa C-130 Helcule yageze kuri iki Kirwa.
Ni indege yaje itwaye bimwe mu bikoresho by’ubutabazi birimo iby’itumanaho, imashini zitanga amashanyarazi, ibikoresho bibika amazi ndetse n’amahema yo kuraramo.
Nyuma y’amasaha make ibi bibaye, Minisitiri w’umutekano muri Australie, Peter Dutton abinyujije kuri Twitter yavuze ko imwe mu ndege ebyiri yo mu bwoko bwa Boeng C-17 Grobemaster yageze ku mupaka wa Tonga gutanga ubufasha bw’ibanze.
Ikirunga cya Hunga-Tonga giherereye munsi y’amazi ahagana mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’iki Kirwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!