Tonga yibasiwe na ‘Tsunami’ yatewe n’iruka ry’Ikirunga cya 'Hung-Tongo'. Ibi byateje ingaruka ku bikorwaremezo n’imfu z’abantu n’inyamanswa.
Kugeza kuri ubu harabarurwa abantu batatu bamaze kwitaba Imana.
Ibikorwaremezo bimaze kwibasirwa birimo imiyoboro y’itumanaho ihuza iki Kirwa cyo mu Nyanja ya Pacifique n’ibindi bice bitandukanye by’Isi.
Ku rundi ruhande ariko, Ibihugu birimo Nouvelle Zéalande na Australie byohereje ubufasha bw’indege muri iki Kirwa, nk'uko BBC yabitangaje.
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane nibwo Igisirikare cya Nouvelle Zélande cyatangaje ko indege yacyo yo mu bwoko bwa C-130 Helcule yageze kuri iki Kirwa.
Ni indege yaje itwaye bimwe mu bikoresho by’ubutabazi birimo iby’itumanaho, imashini zitanga amashanyarazi, ibikoresho bibika amazi ndetse n’amahema yo kuraramo.
Nyuma y’amasaha make ibi bibaye, Minisitiri w’umutekano muri Australie, Peter Dutton abinyujije kuri Twitter yavuze ko imwe mu ndege ebyiri yo mu bwoko bwa Boeng C-17 Grobemaster yageze ku mupaka wa Tonga gutanga ubufasha bw’ibanze.
Ikirunga cya Hunga-Tonga giherereye munsi y’amazi ahagana mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’iki Kirwa.





Ibitekerezo 0