Bayrou, umaze amezi atanu gusa ari Minisitiri w’Intebe, abamunenga bavuga ko ubwo yari Minisitiri w’Uburezi mu 1993 kugeza mu 1997, yaba yari azi iby’ihohoterwa ryo ku mubiri n’irishingiye ku gitsina ryakorerwaga abana bo muri iryo shuri riherereye mu Majyepfo y’u Bufaransa.
France 24, yatangaje ko umubyeyi w’umwe mu bana bahohotewe yashinje François Bayrou kubeshya, avuga ko yabigize ibanga kugira ngo bidatambamira inyungu ze za politiki.
Gusa uyu munyapolitiki w’imyaka 73, yahakanye kubigiramo uruhare, avuga ko ari igikorwa cyo kumuharabika.
Mu cyumweru gishize, Bayrou yavuze ko yiteguye kwitaba iryo tsinda, kuko ari amahirwe yo kugaragaza ko ibyo byose ari ibinyoma.
Ihuriro mpuzamahanga ryita ku by’imibereho ya politiki, Eurasia Group, ryavuze ko ubwo buhamya bushobora kutaba impamvu ihagije yo kweguza Bayrou, ariko bushobora gutiza umurindi abamurwanya mu Nteko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!