Ni igitekerezo yatanze, agikomoye ku mpaka zabaye ku mukinnyi Magnus Carles wo muri Norvège, uherutse kwirukanwa mu irushanwa rya Chess, azira kwambara ipantalo y’ikoboyi.
Mu kiganiro Minisitiri Sergey Lavrov yagiranye n’ikinyamakuru Kommersant, yatangaje ko yatunguwe no kubona umukinnyi yirukanwa mu marushanwa azira imyambarire ye.
Yagize ati “Kuba umukinnyi mwiza nka Magnus Carlsen yirukanwa mu marushanwa kubera kwambara ikoboyi, byantangaje.”
Sergey Lavrov yahise akomoza ku myambarire ya Perezida Vladimir Zelensky, maze agira ati “Noneho ugomba kwirukana Zelensky ahantu hose kubera imyambarire ye, ibi byakemura ibibazo byinshi."
Lavrov yagaragaje ko Perezida Zelensky akunze kwambara nabi mu nama mpuzamahanga no mu bindi birori yitabira, avuga ko niba batangiye kureba abambara nabi, na we batamurenza ijisho.
Ibi abivuze mu gihe u Burusiya na Ukraine biri mu ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022. Kuva yatangira, Perezida Zelensky yarekeye kwambara imyambaro y’abanyacyubahiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!