00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meta igiye gukuraho uburyo bwo kunyuza amakuru kuri Facebook

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 March 2024 saa 06:58
Yasuwe :

Ikigo cya Meta cyatangaje ko kigiye guhagarika uburyo bwo gusakaza amakuru binyuze ku rubuga rwa Facebook, mu kwirinda ko yatangaza amakuru atariyo cyangwa ikaba yagwa mu mutego wo gushyigikira politiki ipfuye.

Mu 2019 nibwo kuri ‘Facebook’ hashyizweho uburyo bwo gutangaza inkuru bwiswe ‘Facebook News’ bwakoreshwaga n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye.

Meta yatangaje ko ubu buryo bugiye guhagarikwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Australia, nk’uko bwahagaritswe mu Bufaransa n’u Budage umwaka ushize.

Ubuyobozi bwa Meta bwavuze ko ibigo cyangwa ibitangazamakuru bizakomeza kujya bitangaza amakuru yabyo binyuze ku mbuga zabyo bwite, bityo ababikurikira bazakomeza kubona ‘link’ z’amakuru.

Izi mpinduka zikozwe mu gihe Facebook imaze iminsi ishinjwa gukwirakwiza amakuru atariyo ndetse no kwivanga muri politiki.

Iki ni igikorwa kiri kuvugwaho mu buryo butandukanye bamwe bagaragaza ko bizatuma ba nyiri ibitangazamakuru babura abasomyi abandi bakerekana ko ntacyo bizahungabanya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .