00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Agasanduku k’umukara k’indege iheruka gukora impanuka kagiye koherezwa muri Amerika

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 2 January 2025 saa 07:34
Yasuwe :

Agasanduku k’umukara k’indege ya Jeju Air iherutse gukora impanuka muri Koreya y’Epfo, igahitana abari bayirimo, kagiye koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Iyi ndege yari ivuye i Bangkok muri Thailand yerekeza ku kibuga cy’indege cya Muan mbere yo gukora impanuka. Mu bagenzi 181 yari itwaye babiri ni bo barokotse abandi bahasize ubuzima.

Minisitiri Wungirije ushinzwe ubwikorezi bw’indege za gisivile muri Koreya y’Epfo, Joo Jong-wan, yavuze ko icyuma bita ‘Flight Data Recorder’ gifasha iyo habaye impanuka mu gusubiza inyuma ibikorwa by’ingendo no gusobanura icyabiteye ko cyangiritse.

Ati “Twumvikanye ko tuzohereza aka gasanduku muri Amerika mu kigo gishinzwe gucukumbura ibijyanye n’impanuka, mu kureba icyateje impanuka.”

Yakomeje avuga ko uretse ako gasunduku kabonetse, hari akandi bari babonye kabika ibiganiro byose byo mu cyumba cy’abapilote, kabahaye n’amakuru y’ibanze.

Ati “Hashingiwe kuri aya makuru y’ibanze, duteganya kuyahindura mu buryo bw’amajwi.”

Yavuze ko abakora iperereza bashobora kuzumva ibiganiro bya nyuma abapilote bagiranye.

Biravugwa ko imiryango y’abapfuye yinubira kuba itarabona imibiri y’ababo aho igitegerereje ku kibuga cy’indege cya Muan.

Ubuyobozi bwasobanuye ko impanuka yari ikomeye cyane ku buryo imibiri yangiritse cyane, bigatuma kumenya no gutandukanya abari bayirimo bigorana.

Agasanduku k’umukara k’iyi ndege iheruka gukora impanuka kagiye koherezwa muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .