Abishwe ni Mohammad Mahdi Karami na Seyed Mohammad Hosseini. Aba baburanye bavuga ko bakorewe iyicarubozo n’inzego zishinzwe iperereza kugira ngo bemere ibyo baregwaga.
Hashize iminsi hari imyigaragambyo muri Iran, yamagana uburyo uburenganzira bw’abagore muri icyo gihugu buhonyorwa.
Kuva muri Nzeri umwaka ushize, abantu bane bamaze kunyongwa bashinjwa kwitwara nabi muri iyo myigarambyo yakwiriye igihugu cyose.
Abanyonzwe kuri uyu wa Gatandatu, bashinjwa kwica umwe mu bashinzwe umutekano witwa Ruhollah Ajamian, ubushinjacyaha buvuga ko yishwe yambitswe ubusa.
Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo aba bagabo bakatiwe urwo gupfa barajurira. Mu ntangiriro z’uku kwezi Urukiko rw’Ikirenga rwagumishijeho icyo gihano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!