00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran: Guverineri yakubitiwe urushyi mu musigiti

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara ya Azerbaijan y’Iburasirazuba muri Iran, Zeinolabedin Khorram, yakubiswe urushyi ubwo yari ari gutanga imbwirwaruhame mu nama yari yitabiriye kuri uyu wa Gatandatu.

Zeinolabedin Khorram hashize iminsi mike agizwe Guverineri wa Azerbaijan y’Iburasirazuba. Ubwo yari ari kuvuga ijambo mu nama yabereye mu musigiti witiriwe Imam Khomeini, hari umugabo watambutse amusanga ku ruhimbi, amukubita urushyi.

Amashusho yashyizwe kuri Internet n’Ibiro Ntaramakuru Fars News Agency, agaragaza umugabo ahaguruka mu ruhame aho abandi bari bicaye, kugeza ubwo yasangaga Khorram akamukubita urushyi, akanamuhirika.

Abashinzwe umutekano bahise bahagoboka, bafata uwo mugabo baramusohora.

Iyo nama kandi yari yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri w’Umutekano n’abakora mu biro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Khamenei.

Hari ibinyamakuru byatangaje ko uwo mugabo wakubise Guverineri yitwa Ayoub Alizadeh akaba asanzwe mu Ngabo za Iran.

Uwafashwe ngo yabwiye Polisi ko yakubise Guverineri kubera ko yakingije umugore we Covid-19, aho kwita ku bagore b’abandi.

Guverineri yakubiswe ubwo yari ari kugeza imbwirwaruhame ye ku bitabiriye inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .