Indege ya mbere y’ubucuruzi yahagurutse kuri iki kibuga ku wa Mbere, yerekeje i Miami muri Florida.
Muri iki cyumweru hateganyijwe izindi ngendo z’indege kuri iki kibuga nubwo udutsiko tw’amabandi tugifite igice kinini cy’ubutaka.
Ubuyobozi bwa Haïti bwijeje abaturage ko ibikoresho by’ibanze bikenewe nko mu buvuzi, imiti izatangira kuhagera vuba ndetse n’impunzi zigataha.
Indege yo ku wa Mbere yahagurutse ni iya sosiyete ya Sunrise Airways yo muri Haïti, yagiranye amasezerano n’ikigo cy’indege cya World Atlantic gikorera muri Florida.
Umwe mu bahaturiye, Rosemond Desire, yavuze ko bishimiye kongera gukora ingendo kuko byari bibagoye muri iyi minsi ishize.
Ati “Hari abantu benshi cyane bifuzaga kugenda mu gihe runaka ariko ntibikunde, nka njye nari maze igihe cy’amezi atatu mba mu ihema, ibi byari bibangamiye abatari bake”.
Kugeza ku wa Mbere, ikibuga cyonyine cyakoraga cyari mu Majyaruguru ya Cap-Haïtien, ariko Abanya-Haïti benshi ntibashoboye kuhagera kubera gukomeza k’urugomo rw’agatsiko mu murwa mukuru no hafi yacyo.
Kugeza ubu Amerika yo ntiriyizera ibi kuko indege zayo ntizizafungura ingendo zerekeza muri Port-au-Prince kugeza muri Kamena.
Aya matsinda yagiye yihuza agakora ibitero asaba ko Minisitiri w’Intebe, Ariel Henry, yakwegura. Yemeye kuva ku butegetsi muri Werurwe, ndetse biteganyijwe ko azasimburwa na Michel Patrick Boisvert uzaba Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo.
Abantu bagera ku bihumbi 10 bahunze Port-au-Prince mu byumweru bishize, mu gihe Kenya igiye koherezayo abapolisi bazafasha abayobozi ba Haïti kugarura amahoro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!