Ibigo bito bikora ibi bikoresho byerekejweho amaso n’inzego za gisirikare, hagashyirwa ingufu mu bijyanye n’uko ibigo bikora ikoranabuhanga ryifashishwa mu gisirikare byaba byinshi aho kugira ikigo kimwe.

Kuva iyi minisiteri yagirana ibibazo na Anthropic ndetse kigakurwa mu bigo byifashishwa na Minisiteri y’Ingabo za Amerika, ibigo bito nka Smack Technologies na EdgeRunner AI byungukiye mu byago by’iki kigo.

Minisiteri y’Intambara muri Amerika igaragaza ko izajya ikorana n’ibigo byinshi bitandukanye byifashisha AI mu bya gisirikare kugira ngo bitume bagira amahitamo menshi mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu gisirikare cyabo.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko Pentagon ihagaritse imikoranire n’ikigo cya Anthropic ndetse ibigo bikoresha AI mu bya gisirikare birimo Smack Technologies na EdgeRunner ni bimwe mu byitezweho ko bigiye gukorana n’iki gisirikare kubera ko bisanzwe bifite ubunararibonye.

Abakuriye ibi bigo bagaragaza ko bagiye bakira amasezerano ndetse bakorana n’inama ku bashoramari batigeraga mbere babereka ko bakorana na bo baturuka muri Leta ya Amerika.

Gusa nyuma y’uko imikoranire hagati ya Pentagon na Anthropic ihagaze byatumye ibigo bito mu bijyanye no kwifashisha AI mu bya gisirikare bibona amasezerano n’iki gisirikare cya Amerika, ibizatuma bibona n’ayandi masoko mu bigo bya Leta bitandukanye byo muri iki gihugu.

Mu ntangiriro za Werurwe Anthropic yareze Pentagon ku mwanzuro yafashe wo gushyira iki kigo ku rutonde rw’ibigo bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Anthropic igaragaza ko uwo mwanzuro unyuranyije n’amategeko, ugasaba ko urukiko rwa Leta ya California rwategeka Pentagon kuyikura kuri uru rutonde.

Anthropic ni yo yakoze ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rizwi nka Claude AI. Iyi AI Pentagon yashakaga kuyikoresha mu bikorwa bya gisirikare no gucunga umutekano ariko Pentagon na Anthropic binanirwa kumvikana ku buryo izajya ikoreshwa.

Anthropic ifite amategeko abuza ko porogaramu zayo zikoreshwa mu kurema intwaro, kugenzura abantu mu buryo bw’ibanga, cyangwa gufasha mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ibi ariko si ko Minisiteri y’Intambara ya Amerika yabibonaga kuko yo yifuzaga ko yahabwa uburenganzira busesuye bwo gukoresha iri koranabuhanga mu bikorwa byose yemererwa n’amategeko.

Ibi byatumye amasezerano atagerwaho ndetse birangira Pentagon ihisemo gukorana n’ibindi bigo byifashisha AI mu bya gisirikare ndetse umwuka mubi hagati ya Anthropic n’iyi minisiteri utangira ubwo.

Anthropic imaze igihe itumvikana na Minisiteri y'Ingabo ya Amerika
Anthropic imaze igihe itumvikana na Minisiteri y'Ingabo ya Amerika