Fauci yabigararutseho mu kiganiro yagiranye n’icyamamare Jennifer Garner ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yavuze ko bishoboka ko umubiri w’umuntu wakungukira mu gufata Vitamin C na D, ukagira ubushobozi bwo kwirwanaho igihe utewe n’indwara.
Yavuze ko muri rusange “iyo umuntu adafite vitamin D, bishobora kugira ingaruka ku bwirinzi bw’umubiri we igihe afashwe n’indwara”.
Yongeyeho ko nawe ubwe asanzwe afata izo vitamin, bityo ko “ntabura gushishikariza abantu kuzifata, nanjye ubwanjye ndazifata”.
Uyu mugabo afite imyaka 78 kandi aracyakora inshingano ze atazitiwe n’izabukuru, akavuga ko usibye vitamin D, gukoresha na Vitamin C na byo bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu.
Yagize ati “izindi Vitamin abantu bagafashe ni vitamin C, kuko zirwanya gusaza, ubwo rero niba abantu bifuza kuzikoresha, nta kibazo kirimo”.
Fauci yavuze abantu bakwiye kwitondera gufata buri kimwe cyose babwiwe ko kirimo vitamin D cyangwa C, kuko akenshi biba atari byo.
Vitamin D ishobora kuboneka mu mbuto nk’amaronji, soya, amata, amagi, amafi, amashu, ibijumba, imboga rwatsi n’ibindi byinshi. Ishobora kandi gutangwa n’izuba, igihe umuntu amaze hagati n’iminota 10 na 30 ku zuba.
Vitamin C nayo ishobora kuboneka mu mafunguro yiganjemo imbuto, nk’inanasi, ipapayi, imyembe, ibijumba n’ibindi bitandukanye.
Muri rusange, abantu bagirwa inama yo gufata aya mafunguro mu buryo buhoraho, kuko ari byo bigira ingaruka nziza ku mubiri.
Ni ngombwa kandi kwirinda gufata amafunguro arimo amavuta cyangwa isukari nyinshi igihe kirekire, ubundi abantu bagakora siporo yoroheje ariko ihoraho, ibi byose bishobora kugufasha kugira ubuzima bwiza kandi iyo wabitangiye ukiri muto ukabigira umuco, amasaziro yawe aba meza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!