Iyi komisiyo yashyiriweho mu nama yahuje abayobozi bo mu bihugu bigize uyu muryango, yabereye i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa 16 Ukuboza 2025. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yayitabiriye.

Ibihugu byo muri EU byumvikanye ko amakuru azakusanywa n’iyi komisiyo ari yo azashingirwaho mu kubara indishyi u Burusiya buzaha Ukraine ku byangirikiye muri iyi ntambara.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, David van Weel, yatangaje ati “Ikigamijwe ni uko ibizishyurwa n’u Burusiya bibarwa.”

Perezida Zelenskyy yatangaje u Burusiya bugomba kwirengera ingaruka z’intambara bwashoje kuri Ukraine, bityo ko ari aho inzira nyakuri y’amahoro izatangirira.

Yagize ati “Buri cyaha cy’intambara u Burusiya bwakoze kigomba kugira ingaruka ku bagikoze. Aho ni ho inzira nyakuri y’amahoro itangirira.”

Yakomeje avuga ko guhatira u Burusiya kugirana na Ukraine amasezerano y’amahoro no guhagarika ubwicanyi bukorera mu gihugu cye bidahagije, ahubwo ko bukwiye kwerekwa ko Isi igendera ku mategeko.

Iyi komisiyo ifite icyicaro mu Buholandi. Uburyo indishyi z’ibyangiritse zizajya zitangwa buracyigwaho, ariko mu bitekerezwa cyane ni uko zimwe zazakurwa mu mitungo y’u Burusiya yafatiriwe na EU.

Intambara yo muri Ukraine yangirikiyemo byinshi birimo imitungo rusange n'iy'abaturage ku giti cyabo
Intambara yo muri Ukraine yangirikiyemo byinshi birimo imitungo rusange n'iy'abaturage ku giti cyabo
Perezida Zelensky yatangaje ko u Burusiya bukwiye kumenya ko Isi igendera ku mategeko
Perezida Zelensky yatangaje ko u Burusiya bukwiye kumenya ko Isi igendera ku mategeko