Nyuma y’uko Trump atsinzwe, yanze kubyemera, maze ahamagarira abamushyigikiye kwigaragambya bigeza aho biroha mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, Capitol, ku wa 6 Mutarama 2021.
Ku wa Kane w’iki Cyumweru, iperereza ryakozwe na Komisiyo y’Inteko, ryemeje ko Trump yagerageje guhirika ubutegetsi cyane ko yari yamenyeshejwe ko yatsinzwe.
Uwahoze ari Intumwa Nkuru ya Leta ya Amerika, Bill Barr, yatangaje ko yari yamenyesheje Trump ko yatsinzwe, ko ibyo yishingikirizaga ko yibwe nta shingiro bifite.
Ivanka nawe yarabajijwe, cyane uko yakiriye ibyo Barr yabwiye Se, ko yatsinzwe.
Ati “Byaranshenguye cyane, ubusanzwe nubaha Barr bityo rero nemeye ibyo yavugaga.”
Trump yagaragaje ko kubaza Ivanka Trump bidakwiye guhabwa agaciro cyane ko atari mu babaruye amajwi.
Yakomeje agira ati "Ivanka Trump ntabwo yagize uruhare mu kureba, cyangwa kwiga ibyavuye mu matora. Yari amaze igihe kinini agenzurwa kandi mbona ko yagerageje gusa kubaha Bill Barr n’umwanya we.”
Yongeye kugaragaza ko Bill Barr yabaye ikigwari, yumvikanisha ko amatora yabayemo uburiganya.
Ivanka yahoze ari Umujyanama wa Trump ndetse yakundaga kumuherekeza mu bikorwa byinshi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!