Mu bushakashatsi bwayobowe na Stevens Rehen, umuhanga mu bumenyamuntu, bwagaragaje ko n’ubwo Coronavirus idashobora gukwirakwira mu bwonko ngo ibwangize, ifite ubushobozi bwo gutera ubundi burwayi kuko ituma umubiri ukora ubudahangarwa bukabije, bukaba bushobora kwangiza uturemangingo tw’ubwonko.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku mwana w’umwaka umwe witabye Imana azize Coronavirus, bikaza kugaragara ko mu bwonko bwe harimo virus nke cyane, byerekana ko idashobora gukorera mu bwonko. Ibi ni byo byatumye aba bashakashatsi batanga umwanzuro ko Covid-19, idafite ubushobozi bwo gukwirakwira mu bwonko.
Icyakora, Covid-19 izwiho kuba ifitanye isano n’uturemangingo tw’ubwonko tuzwi nka ‘neuron’, nk’uko byagaragaye mu barwayi bayanduye bari hagati ya 30% na 60%. Ibi ni byo bituma umuntu wayirwaye atakaza ubushobozi bwo guhumurirwa, kumva uburyohe, ububabare bw’ubushye ndetse no kumva muri rusange.
Haracyari ugushidikanya ku ngaruka za Coronavirus ku bwonko, kuko nk’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Yale yo muri Amerika bigeze kuvuga ko basanze Coronavirus ishobora kororokera mu bwonko, mu gihe hari abandi babihakana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!