00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boeing na Google byitanze miliyoni 2$ ku irahira rya Donald Trump

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 10 January 2025 saa 12:32
Yasuwe :

Ikigo Boeing gikora indege na Google byitanze miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika, azifashishwa mu gutegura umuhango w’irahira rya Donald Trump witegura kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nk’uko byasobanuwe n’ibi bigo, buri kimwe cyiteguye gutanga umusanzu wa miliyoni 1 y’amadolari yo kwifashisha muri iki gikorwa.

Urutonde rw’ibigo bya Amerika bikomeje kwitanga rukomeje kwaguka, kuko na Chevron, Meta, Amazon, Uber, Ford, General Motors na Toyota na byo byateguje ko bizashyiraho umusanzu wabyo.

Boeing yagize iti "Twishimiye gukomeza umuco wo gushyigikira komite zishinzwe gutegura umuhango w’irahira rya Perezida wa Amerika.”

Boeing iri gukora uko ishoboye ngo yisubize icyizere cy’abakiriya nyuma y’ibibazo bitandukanye indege zayo zagize, birimo ibyateje impanuka zikomeye.

Byongeye kandi, Boeing iri gukora indege z’Umukuru w’Igihugu, zizajya itwara Donald Trump. Biteganyijwe ko zizatangira gukora mu ntangiriro z’umwaka wa 2026.

Umuyobozi muri Google ushinzwe ibikorwa bya Leta no politiki y’igihugu, Karan Bhatia, yasobanuye ko uretse gutanga miliyoni 1 y’amadolari, iki kigo kizanatangaza amashusho y’uyu muhango.

Bhatia yagize ati "Google yishimiye gushyigikira uyu muhango, hifashishijwe amashusho azatambuka ku rubuga rwa YouTube hamwe n’umuyoboro wihariye ku ipaji yacu ya mbere.”

Umuhango w’irahira rya Donald Trump uteganyijwe tariki ya 20 Mutarama 2025. Ni ubwa kabiri azaba ayoboye Amerika kuko yabaye Perezida wa 45 w’iki gihugu.

Habura iminsi 10 kugira ngo Donald Trump arahirire kongera kuyobora Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .