Uyu muhango wabaye ku wa 20 Mutarama 2025, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu n’abaherwe nka Elon Musk, Jeff Bezos na Mark Zuckerberg.
Mu muco wa Amerika, iyo uwatorewe kuba Perezida agiye kurahira, abayoboye iki gihugu bitabira uyu muhango, bari kumwe n’abagore babo.
Nubwo biba biteganyijwe bityo, umugore wa Obama, Michelle Obama, ntiyitabiriye uyu muhango ndetse yari yarabitangaje mbere y’uko uba, gusa ntiyasobanuye impamvu.
Obama usanzwe azwiho kuba umugabo wiyoroshya kandi usetsa, ntiyagize irungu kuko yari kumwe na Bush na we uzwiho gukunda gutera urwenya, kuko banyuzagamo bakongorerana, bakamwenyura.
Umunyamakuru Emily Davies wa The Washington Post, yabajije Obama niba Bush yitwaye neza muri uyu muhango, amusubiza atebya ko Bush yitwaye “neza gake”.
No mu gihe aba banyacyubahiro binjiraga mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yabereyemo uyu muhango, umwe mu bari bashinzwe kwakira abawitabiriye yabajije Bush niba yiteguye kwitwara neza, Obama wari hafi ye aramusubiriza ati “Oya”.
George W. Bush yayoboye Amerika manda ebyiri kuva mu 2001 kugeza 2009. Yasimbuwe na Obama wayoboye iki gihugu manda ebyiri zakurikiranye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!