00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barack Obama na Bush bongeye kugaragara bahuje urugwiro

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 21 January 2025 saa 07:33
Yasuwe :

Barack Obama na George W. Bush bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihe bitandukanye, bagaragaye bahuje urugwiro ubwo Donald Trump yarahiriraga kuba Perezida wa 47 w’icyo gihugu.

Uyu muhango wabaye ku wa 20 Mutarama 2025, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu n’abaherwe nka Elon Musk, Jeff Bezos na Mark Zuckerberg.

Mu muco wa Amerika, iyo uwatorewe kuba Perezida agiye kurahira, abayoboye iki gihugu bitabira uyu muhango, bari kumwe n’abagore babo.

Nubwo biba biteganyijwe bityo, umugore wa Obama, Michelle Obama, ntiyitabiriye uyu muhango ndetse yari yarabitangaje mbere y’uko uba, gusa ntiyasobanuye impamvu.

Obama usanzwe azwiho kuba umugabo wiyoroshya kandi usetsa, ntiyagize irungu kuko yari kumwe na Bush na we uzwiho gukunda gutera urwenya, kuko banyuzagamo bakongorerana, bakamwenyura.

Umunyamakuru Emily Davies wa The Washington Post, yabajije Obama niba Bush yitwaye neza muri uyu muhango, amusubiza atebya ko Bush yitwaye “neza gake”.

No mu gihe aba banyacyubahiro binjiraga mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yabereyemo uyu muhango, umwe mu bari bashinzwe kwakira abawitabiriye yabajije Bush niba yiteguye kwitwara neza, Obama wari hafi ye aramusubiriza ati “Oya”.

George W. Bush yayoboye Amerika manda ebyiri kuva mu 2001 kugeza 2009. Yasimbuwe na Obama wayoboye iki gihugu manda ebyiri zakurikiranye.

Obama ntiyagize irungu nubwo Michelle atitabiriye uyu muhango, kuko Bush yanyuzagamo akamusetsa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .