00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Australia: Abana bakumiriwe ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 29 November 2024 saa 07:59
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko ya Australia yemeje umushinga w’itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 16, gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Iri tegeko ribuza umuntu uwo ari we wese kwemerera umwana uri munsi y’imyaka 16 kuba yakoresha imbuga nkoranyambaga.

Harimo ko urubuga nkoranyambaga rutazashyiraho amabwiriza abuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga, ruzahanishwa amande agera kuri miliyoni $32.5.

Iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mezi 12 ari imbere.

Guverinoma ya Australia ivuga ko iryo tegeko rigamije kurinda abana ibyago bashobora guhurira nabyo ku mbuga nkoranyambaga.

Ibigo by’ikoranabuhanga birimo Google na Meta byasabye Australia kwigiza inyuma ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko, kugeza bishyizeho uburyo butuma bimenya neza ko ubikoresha yujuje imyaka isabwa.

Guverinoma ya Australia ivuga ko itegeko rishya rizarinda abana ibibazo bahuriraga nabyo ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .