Ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ko abakoresha n’abashakashatsi ari bwo batangiye gusobanukirwa iby’iki cyorezo cyigeze kuvugwa n’umuganga mu 2023, wabishingiraga ahanini ku buryo imirimo yahindaguritse mu myaka ine ishize.
Muri ubu bushakashatsi, abakozi bagera kuri 40% babajijwe, bavuze ko iminsi myinshi bayimara bameze nk’abagenda, nyamara baba batavuye mu nzu. Naho ku bakorera mu biro, bo bavuze ko bamara hafi kimwe cya kane cy’igihe cyabo mu nama z’ikoranabuhanga, mu gihe inama z’imbonankubone zigera ku 8% gusa nk’uko sosiyete Cushman & Wakefield ibivuga.
Umwanya abakozi bamaraga mu nama wikubye inshuro eshatu guhera mu 2020, bakaba basigarana umwanya muto w’ibiganiro bisanzwe, nk’uko imibare y’ikigo Microsoft gitanga serivisi z’ikoranabuhanga ibigaragaza.
Umwe mu bakozi witwa Skarda yavuze ko gukora imirimo ibiri bituma ananirwa cyane ku buryo biba bigoranye kugira ngo abone umwanya wo gusangira n’inshuti ze icyo kunywa.
Sosiyete y’ubwishingizi ya Cigna ivuga ko ingaruka z’ubwigunge bw’abakozi ziyitwara ikiguzi kigera kuri miliyari 154 z’amadolari ya Amerika ku mwaka. Ibi bituruka ku kuba hari abagira iki kibazo, bagafata ibyemezo byo gusiba akazi bitunguranye.
Umuyobozi w’ikigo 1-800-Flowers.com akaba ari na we wagishinze, James McCann, yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubwigunge giterwa no gukora akazi ku ikoranabuhanga, yafashe icyemezo cyo kongera iminsi abakozi bahurira mu biro.
Ati “Akazi n’imibereho myiza birenze umushahara. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, iki kigo cyongereye iminsi yo gukorera mu biro, iva kuri itatu igera kuri ine kugira ngo tubashishikarize kwicarana na bagenzi babo batazi ngo baganire.”
Betterup ni kimwe mu bigo bifite abakozi bakorera hamwe. Abantu 68% bahahuriye kuva mu 2019 bavuze uko bakorana, baziranye umuntu ku wundi ku kigero cya 79%, bitewe n’uko babona umwanya wo kuganira.
Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Havard bwagaragaje ko abakozi bagera kuri 36% bafite ikibazo cy’ubwigunge. Uburyo bwo kugikemura burimo: kongera imikoranire hagati y’abakozi, gushyiraho abakozi uko baruhura umutwe, kubashishikariza umuco wo kuganira hagati yabo ku bibazo bwite ndetse no koroshya uburyo bw’imibereho mu kazi kugira ngo bisange mu kazi kabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!