00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika igiye kugabanya Abajenerali ifite mu gisirikare ku kigero cya 20%

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 6 May 2025 saa 12:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yategetse igisirikare cy’igihugu kugabanya umubare w’Abajenerali n’abandi basirikare bakuru.

Muri aya mavugurura biteganyijwe ko Amerika izagabanya Abajenerali bafite inyenyeri enye ku kigero cya 20%. Amerika isanganywe abasirikare bo muri iki cyiciro 37.

Hegseth yavuze ko iri tegeko rigamije kuvanaho imyanya y’ubuyobozi yisubiramo no kunoza imikorere y’ingabo.

Uyu mugabo yari asanzwe azwiho kutemeranya n’uburyo igisirikare cya Amerika cyitwara aho yigeze gutangaza ko abagera kuri kimwe cya gatatu cy’abayobozi bakuru “bagize uruhare mu gutuma igisirikare gikurwa mu murongo wacyo kigashyirwa muri politiki.”

Yagize ati “Hari abayobozi benshi bakurikiza amategeko atariyo, kugira ngo bashimishe abanyapolitiki bo muri Washington kugira ngo bazamurwe mu ntera.”

Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth, yategetse ko Amerika igabanya Abajenerali ifite ku kigero cya 20%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .