Uyu muti wari usanzwe uboneka mu binini ugiye kujya unakoreshwa hifashishijwe urushinge ku bantu bakuru bafite ibyago byo kwandura VIH/SIDA ndetse no ku bana bafite ibiro biri hejuru ya 35.
Ubusanzwe umuntu yanywaga ibinini bibiri bya PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis) hagati y’amasaha abiri na 24 mbere y’uko akora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’ufite HIV/SIDA, ndetse na nyuma yo kuyikora akanywa ikinini kimwe buri munsi mu gihe cy’iminsi ibiri.
Gusa Ikigo gishinzwe kurinda no kurwanya Indwara muri Amerika, CDC, kivuga ko biba byiza iyo bifashwe buri munsi n’umuntu ufite ibyago byo kwandura aka gakoko kugira ngo ubushobozi bwabyo bwo kumurinda bwiyongere.
PrEP yari isanzwe igira ubwoko bubiri harimo ubwitwa Truvada bushobora gukoreshwa n’abantu bose, n’ubundi bwitwa Descovy bugenewe abagabo gusa.
PrEP yo kwitera yemejwe na FDA kuwa 20 Ukuboza 2021, yahawe izina rya Apretude, indi yakozwe kimwe nayo (generic) ihabwa irya ‘long-acting injectable cabotegravir’ (CAB-LA).
Ushaka gutangira kuyikoresha azajya yitera urushinge rumwe buri kwezi mu gihe cy’amezi abiri ya mbere ubundi ajye yitera urushinge rumwe buri mezi abiri.
Ubushakashatsi bwakozwe kuri Apretude bugaragaza ko ifite imbaraga zo kurinda umuntu kwandura VIH/SIDA kurusha indi miti yari isanzwe ikoreshwa, gusa ikazajya igira ingaruka ku muntu nyuma yo kuyitera. Izo ngaruka zirimo kuribwa aho umuntu yatewe urushinge, kurwara umutwe, umugongo, kugira umunaniro, kuribwa mu mikaya cyangwa gufuruta ku mubiri.
Apretude izajya ikoreshwa gusa ku bantu batarwaye VIH/SIDA, bivuze ko mbere yo kwitera urushinge umuntu azajya abanza kwipimisha kugira ngo arebe ako ari muzima. Biteganyijwe ko uyu muti uzagabanya ubwiyongere bw’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!