Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko Perezida Trump yatangaje ko agiye kongera imisoro ku miti n’ibikoresho byifashishwa mu kuyikora, bikurwa hanze ya Amerika ikaba yagera kuri 200%.

Bivugwa ko imwe mu mpamvu y'iri shoramari rya AstraZeneca, ari ukwirinda kugirwaho ingaruka nyinshi n’iyi misoro.

Iki kigo cyo cyatangaje ko intego nyamukuru ari ukwagura ibikorwa byacyo byo gukora imiti, gukora ubushakashatsi no kubaka uruganda rukomeye muri Leta ya Virginia ruzaba rukora ibikoresho byifashishwa mu gukora imiti.

Byitezwe ko amafaranga azakoreshwa mu kubaka cyangwa kwagura inganda muri Leta za Maryland, Massachusetts, California, Indiana na Texas, harimo n’uruganda ruzaba rufite ikoranabuhanga rigezweho mu gukora imiti yifashisha uturemangingo mu kuvura indwara nka kanseri no gusana ingingo zangiritse [cell therapy].

AstraZeneca yavuze ko iri shoramari rizayifasha kugera ku ntego ifite yo kugera ku nyungu ya miliyari 80$ bitarenze 2030.

Amerika ni cyo gihugu cya mbere AstraZeneca icururizamo imiti myinshi. Kuri ubu iki gihugu cyihariye 42% by’isoko ryose ry’uru ruganda, rukaba rushaka kuryagura, rukajya ruhacuruza nibura 50% by'imiti yose rucuruza ibyo bikagerwaho bitarenze 2030.

Ikigo gikora imiti n’inkingo cyo mu Bwongereza, AstraZeneca, cyatangaje ko kigiye gushora miliyari 50$ muri Amerika
Ikigo gikora imiti n’inkingo cyo mu Bwongereza, AstraZeneca, cyatangaje ko kigiye gushora miliyari 50$ muri Amerika