Uyu munyapolitiki asigaje ijwi rimwe kuko asabwa kuzuza 323, umubare ukomeye cyane kuko iyo umukandida awugejeje, nta wundi uba wemerewe guhatana na we mu matora y’ubuyobozi bw’iri shyaka.

BBC yatangaje ko hari abadepite batitabiriye igikorwa cyo gushyigikira Burnham cyabaye ku wa 9 Nyakanga 2026 ariko ko ubutaha bazajya mu Nteko kumushyigikira.

Abakandida bashaka guhatana na Burnham bafite kugeza ku wa 17 Nyakanga 2026 ngo babe babonye abadepite 81 babashyigikiye, gusa imibare ihamya ko n’iyo haboneka undi mukandida, nta n’umwe ushobora kumurusha amajwi.

Hatagize igihinduka, Burnham azatangazwa nk’umuyobozi w’ishyaka ry’Abakozi mu cyumweru gitaha, arahirire umwanya wa Minisitiri w’Intebe tariki ya 20 Nyakanga.

Burnham akomeje kugirirwa icyizere nyuma yo gutsinda amatora amusubiza mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, yabereye mu gace ka Makerfield kari mu majyaruguru y’igihugu.

Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, akimenya ko Burnham yatsinze aya matora kandi ko ashyigikiwe ku bwinshi n’abayoboke b’ishyaka, yatangaje ko azegura ubwo umusimbura we azaba yemejwe.

Burnham akimara guhundahazwaho amajwi, yashimiye abamushyigikiye, abasezeranya impinduka zikomeye mu miyoborere y’u Bwongereza zirimo kuvugurura politiki y’ubukungu no kwegereza abaturage ubuyobozi.

Uyu munyapolitiki yinjiye muri politiki ubwo Tony Blair yari Minisitiri w’Intebe. Yabaye umudepite kuva mu 2001, aba Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’Umuco, uw’Itangazamakuru na Siporo, anakora muri Minisiteri y’Imari.

Ijwi rimwe ribura rirahagije ngo byemezwe bidasubirwaho ko Andy Burnham ari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza
Ijwi rimwe ribura rirahagije ngo byemezwe bidasubirwaho ko Andy Burnham ari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza