Ibi ni ibyavuye mu bugenzuzi bwakozwe n’igitangazamukuru Reuters gifatanyije n’inzobere mu gukora ubu bugenzuzi bo muri Equilar.

Ubu bugenzuzi bwasanze umuvandimwe wa Elon Musk nyiri Tesla, Kimbal Musk, yarinjije miliyari 1$ guhera mu 2004, Ira Ehrenpreis yinjiza miliyoni 869$ guhera mu 2007, naho Robyn Denholm yinjiza arenga miliyoni 650$ guhera mu 2014.

Aba bayobozi binjije aya mafaranga mu gihe guhera mu 2020 ibijyanye no kwihemba imigabane byahagaritswe nyuma y’uko bigaragaye ko bihembaga umurengera.

Guhera mu 2018 kugeza mu 2020 aba bayobozi binjije arenga miliyoni 12 $ yaturutse mu mishahara yabo ndetse n’imigabane babaga bagenewe nk’igihembo.

Ibi bituma Tesla iba kimwe mu bigo byinjiriza abayobozi babyo amafaranga menshi ugereranyije n’ibindi bigo nka Meta, Microsoft, Apple, Alphabet, n’ibindi.

Icyakora umuvugiza wa Tesla we asobanura ko imigabane abayobozi bahabwa iba atari myinshi ugereranyije n’akazi bakora ndetse ko amafaranga bakuramo ari aba agendanye n’uburyo isoko ry’imigabane ry’iki kigo riba rihagaze.

Muri Tesla haba umuco wo kugurisha abayobozi imigabane ku giciro cyihariye kidahinduka kandi bakaba bemerewe kuyigurisha ku giciro imigabane iri kugurishwaho abandi bantu batari mu myanya y’ubuyobozi.

Ni ukuvuga ko niba imigabane iri kugurishwa ku giciro cyo hejuru y’amafaranga bemerewe kuguriraho imigabane bashobora kuyigura ku giciro cyabo cyihariye bakayigurisha kuri cya giciro abandi bari kuguriraho.

Ubu buryo bunengwa n’impuguke mu bijyanye n’imari zivuga ko butuma abayobozi bita ku nyungu zabo bwite aho kwita ku nyungu rusange z’ikigo.

Abayobozi ba Tesla binjije arenga miliyari 3$ yavuye mu migabane yabo
Abayobozi ba Tesla binjije arenga miliyari 3$ yavuye mu migabane yabo