Icyemezo cyo kumva ubuhamya bwa Maxwell cyafashwe mu gihe Minisitiri w’Ubutabera, Pam Bondi, ari kotswa igitutu kugira ngo ashyire hanze inyandiko ku byaha byo gushora abana mu bikorwa by’ubusambanyi byakozwe na Epstein.

Minisitiri w’Ubutabera wungirije, Todd Blanche, ku wa 22 Nyakanga 2025 yatangaje ko Maxwell afite amakuru ku bantu bakoze ibyaha muri dosiye ya Epstein, bityo ko urwego rushinzwe iperereza (FBI) na Minisiteri y’Ubutabera bishaka kumutega amatwi.

Blanche yagize ati “Afite amakuru ku bantu bose bakoreye ibyaha inzirakarengane, FBI na Minisiteri y’Ubutabera bizumva icyo yabivugaho.”

Umwe mu banyamategeko ba Maxwell, David Oscar Markus, yatangaje ko umukiliya we yiteguye gutanga amakuru y’ukuri, ashimira Perezida Donald Trump ushaka kugaragaza ukuri kuri iyi dosiye.

David yagize ati “Ndemeza ko turi mu biganiro na Guverinoma kandi ko Ghislaine azatanga amakuru y’ukuri. Twishimiye Perezida Trump wiyemeje kugaragaza ukuri kuri iyi dosiye.”

Ghislaine Maxwell yahamijwe gushora abana mu busambanyi mu Ukuboza 2021, hashingiwe ku bimenyetso byo muri dosiye ya Epstein. Mu mwaka wakurikiyeho, urukiko rwo muri New York rwamukatiye igifungo cy’imyaka 20.

Ni umuntu ubutabera bwa Amerika bwizeye gukuraho amakuru ahagije kuko yabanye na Epstein imyaka 25, aho bivugwa ko yari umwunganizi we mu bikorwa by’ishoramari cyangwa se inshuti yamurutiraga izindi.

Ghislaine Maxwell ufunzwe, yabaye inshuti magara ya Jeffrey Epstein
Ghislaine Maxwell ufunzwe, yabaye inshuti magara ya Jeffrey Epstein