Abanyamerika barenga miliyoni bamaze gukingirwa Coronavirus

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 Ukuboza 2020 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi 10 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangiye gukingira abaturage, abarenga miliyoni bamaze guhabwa uru rukingo, bituma Amerika iba igihugu cya mbere kimaze gukingira abantu benshi ku Isi.

Kugeza ubu urukingo rwa Pfizer-BioNTech ni rwo ruri gukoreshwa, ariko izindi nkingo nyinshi ziri gukorwa ndetse byitezwe ko izirimo urwa Moderna zitangira gutangwa mu minsi ya vuba cyane.

Amerika irateganya ko abaturage miliyoni 331 bazakingirwa, aho buri kwezi hazajya hakingirwa abaturage batari munsi ya miliyoni 20, gusa uyu mubare ukaba ushobora kwikuba ubwo inkingo zizaba zimaze kuboneka ku bwinshi, ahagana muri Gashyantare na Werurwe umwaka utaha.

Hagati aho hari impungenge z’ubushoobozi bwa Amerika bwo gukingira abaturage barenga miliyoni 18 bagomba gukingirwa mbere y’uko umwaka urangira, aho bivugwa ko hakenewe imbaraga zikubye inshuro eshanu izisanzwe kugira ngo uyu muhigo uzagerweho.

Ikigo Gishinzwe Kurwanya Ibyorezo muri Amerika (CDC) kivuga ko inkingo zirenga miliyoni icyenda zimaze kugezwa ahantu zizatangirwa, ku buryo mu bihe bya vuba zigomba kuba zatanzwe.

Mu gihe hasigaye iminsi itanu gusa ngo intego yo gukingira abaturage igerweho, bamwe mu mpuguke mu by’ubuzima muri Amerika bavuga ko igihe uwo muhigo utakweswa, bishobora gutanga ubutumwa bubi mu baturage, bikanaba bishobora kugira ingaruka mu kwizera ubushobozi bw’urukingo ndetse ntibanarufate.

Amerika imaze gukingira abaturage barenga miliyoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .