00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 33 baguye mu gitero cyagabwe ku musigiti muri Pakistan

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Mutarama 2023 saa 03:24
Yasuwe :

Umusigiti mu Mujyi wa Peshawar uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Pakistan wateweho igisasu cyahitanye ubuzima bw’abagera kuri 33, mu gihe 150 bakomeretse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Mu bishwe, abenshi ni abapolisi kuko uwo musigiti uherereye hafi y’ibiro bya polisi.

Nta n’umwe urigamba kugira uruhare muri icyo gitero nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi mu Mujyi wa Peshawar, Saddique Khan, uretse ko Abatalibani ari bo bakunze gushinjwa ibitero nk’ibi.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bari gushakisha abagwiriwe n’uyu musigiti ndetse abakomeretse bamerewe nabi, bivuze ko umubare w’abapfa ushobora kwiyongera.

Minisitiri w’Intebe, Shahbaz Sharif yamaganye icyo gitero ndetse ategeka ubuyobozi gukurikirana abakomeretse, kubaha ubuvuzi bukwiye no kuzahana bihanukiriye abihishe inyuma y’aya mahano.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Imran Khan na we yamaganye iki gitero yise icy’iterabwoba, mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Peshawar ni umujyi w’intara ya Khyber Pakhtunkhwa ihana imbibi na Afghanistan, ukunze kugabwamo ibitero nk’ibi.

Abatalibani bo muri Pakistan bazwi ku izina rya Tehreek-e-Taliban Pakistan (TTP) bafitanye imikoranire n’Abatalibani bafashe ubutegetsi muri Afghanistan mu 2021, nubwo ari amatsinda abiri atandukanye.

TTP igaba ibitero muri Pakistan kuva mu myaka 15 ishize ushaka ko iki gihugu kigendera ku mategeko akaze y’idini ya Islam, gufungurwa kwa bamwe mu bayigize n’ibindi.

Umusigiti wagabweho igitero gihitana benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .