Mu bishwe, abenshi ni abapolisi kuko uwo musigiti uherereye hafi y’ibiro bya polisi.
Nta n’umwe urigamba kugira uruhare muri icyo gitero nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi mu Mujyi wa Peshawar, Saddique Khan, uretse ko Abatalibani ari bo bakunze gushinjwa ibitero nk’ibi.
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bari gushakisha abagwiriwe n’uyu musigiti ndetse abakomeretse bamerewe nabi, bivuze ko umubare w’abapfa ushobora kwiyongera.
Minisitiri w’Intebe, Shahbaz Sharif yamaganye icyo gitero ndetse ategeka ubuyobozi gukurikirana abakomeretse, kubaha ubuvuzi bukwiye no kuzahana bihanukiriye abihishe inyuma y’aya mahano.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Imran Khan na we yamaganye iki gitero yise icy’iterabwoba, mu butumwa yanyujije kuri Twitter.
Peshawar ni umujyi w’intara ya Khyber Pakhtunkhwa ihana imbibi na Afghanistan, ukunze kugabwamo ibitero nk’ibi.
Abatalibani bo muri Pakistan bazwi ku izina rya Tehreek-e-Taliban Pakistan (TTP) bafitanye imikoranire n’Abatalibani bafashe ubutegetsi muri Afghanistan mu 2021, nubwo ari amatsinda abiri atandukanye.
TTP igaba ibitero muri Pakistan kuva mu myaka 15 ishize ushaka ko iki gihugu kigendera ku mategeko akaze y’idini ya Islam, gufungurwa kwa bamwe mu bayigize n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!