00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba NASA bagiye kujya bambara imyenda ya Prada bagiye mu isanzure

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 9 June 2026 saa 08:36
Yasuwe :

Inzu y’imideli yo mu Butaliyani iri mu zikomeye ku Isi, Prada yamuritse umwenda uzajya wambarwa n’ababahanga mu by’isanzure b’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA bagiye mu isanzure no ku Kwezi.

Ni nyuma y’uko iyi nzu y’imideli ya Prada itangaje ko ifite gahunda yo kwagura ibikorwa byayo mu isanzure.

Uyu mwenda ukozwe mu buryo bw’ipantalo n’umupira. Wakozwe na Prada ku bufatanye n’Ikigo gikora ibikoresho byifashishwa mu isanzure cyitwa Axiom Space.

Wakozwe mu buryo uwambaye agira ubushyuhe buringaniye ndetse akumva atabangamiwe.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Prada, Lorenzo Bertelli, yavuze ko uyu mwenda ukoranywe ubuhanga kubera ko iyi nzu y’imideli isanzwe imenyerewe ku bijyanye no gukora imyenda ikomeye kandi ikozwe neza.

Ati “Dufite ubushobozi n’ubumenyi buhagije muri ibi bintu.”

Mu 2024 ni bwo Prada yashyize hanze bwa mbere ikoti ryo kwambara mu isanzure, ndetse biteganyijwe ko iryo koti rizambarwa n’abakozi ba NASA bazajya ku Kwezi mu 2028.

Prada ni inzu imaze imyaka 113 ishinzwe. Yashinzwe n’umuhanga mu bijyanye n’imideli, Mario Prada. Ifite icyicaro gikuru i Milan mu Butaliyani. Ifite amaduka arenga 600 mu bice bitandukanye by’Isi. Imibare igaragaza ko byibuze yinjiza miliyari 5$ ku mwaka.

Abakozi ba NASA bagiye kujya bambara imyenda ya Prada bagiye mu isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages