Ni ibyishimo by’ikirenga ku bakandagiye mu 2020. Abenshi ntibifashe kuko bishimiye intambwe bateye binyuze mu guturitsa ibishahi ahantu hatandukanye ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bigaragaza ibyishimo by'ikirenga.

CNN yakusanyije amafoto y'ibanze yuko bimwe mu bihugu bya mbere byizihije umwaka mushya hirya no hino ku Isi

Amafoto yafashwe arimo ayo mu bihugu nka Thailand [mu Mujyi wa Bangkok], u Bushinwa, Australia, Hong Kong, Philippines, u Buhinde, Koreya y’Epfo, Leta ya New York yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika na Nouvelle-Zélande.

Usibye amafoto agaragaza uko ibihugu bifite amasaha ari imbere byamaze kugera mu 2020, hari n’agaragaza imyiteguro ya nyuma ku bigiye kuyinjiramo.

Abanyeshuri bo mu Buhinde binjiye mu mwaka mushya mu Mujyi wa Ahmedabad

Abashyigikiye demokarasi bo mu Karere ka Tsim Sha Tsui ko muri Hong Kong  bazunguzaga amabendera basakuza cyane ubwo babariraga amasaha ku mitwe y'intoki ngo binjire mu 2020

Abaturage bari buzuye Umujyi wa Bangkok muri Tailland bategereje iraswa ry'ibishashi by'umwaka mushya

Abaturage bishimira umwaka mushya wa 2020 i Beijing mu Bushinwa

Abaturage bo muri Australia mu byishimo byo kwinjira mu mwaka mushya

Abaturage bo muri Autralia bafata amafoto y'urwibutso rw'ibishashi byarasiwe mu Mujyi wa Sydney kuri Opera House

Ibishashi byaturikijwe muri Nouvelle-Zélande ku muturirwa wa Sky Tower mu Mujyi wa Auckland

Ibyishimo by'abaturage bo muri Autralia mu Murwa Mukuru Sydney ku nyubako izwi nka Harbour Bridge and Opera House

Inyubako ya Sydney Harbour Bridge and Sydney Opera House yari yahindutse urwererane

Ku wa 30 muri Leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abaturage bifotorezaga ku kibumbano cy'umwaka mushya

Muri Philippines naho baririmbaga mu byishimo byinshi byo kwinjira mu 2020

Umugore amanika udupapuro turiho amagambo yifuriza abantu umwaka mushya mwiza ku nyubako ya Jogyesa Buddhist i Seoul muri Koreya y'Epfo