Nubwo atari ubwa mbere havutse ubwumvikane buke hagati yabo, amakimbirane ya Muyoboke na Noopja yongeye gufata indi ntera nyuma yo kuva muri Uganda, aho The Ben yari yakoreye igitaramo gikomeye ku wa 30 Ukwakira 2026.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja amaze iminsi atambutsa ubutumwa bugaragaza ko hari abo batabanye neza mu ikipe ikorana na The Ben gusa akirinda kwerura ngo agire uwo avuga mu mazina.
Icyakora, ubutumwa aherutse kwandika ni bwo bwatumye benshi barushaho gukeka ko hari ikibazo gikomeye yagiranye na bagenzi be.
Yagize ati “Ihene itagira ubwenge yanze gukurikira uyiragira, ikurikira uyibaga.”
Abakurikiranira hafi imyidagaduro bahise bakeka ko yari agamije kwibasira Muyoboke Alex bisa n’aho The Ben ariwe yahisemo gukurikira aho kumukurikira ngo bakorane.
Mu gushaka icyo aba bagabo bapfuye, IGIHE yamenye amakuru y’uko mu minsi ishize ubwo biteguraga kujya muri Uganda mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi ishize hategurwa ibitaramo bya ‘Comedy store’, itsinda ryagombaga kujyana na The Ben ryasabwe gutanga pasiporo zabo kugira ngo bashakirwe amatike y’indege.
Mu matike arindwi Alex Muhangi yari yemeye gutanga, byarangiye yisubiyeho ahamya ko ashoboye kubona ane gusa.
Ibi byatumye Muyoboke Alex wari wanyujijweho iki kiraka asabwa guhitamo abantu bane b’ibanze bahabwa ayo matike, birangira Noopja atagaragaye kuri urwo rutonde.
Gukurwaho ku rutonde rw’abagombaga kujyana na The Ben muri Uganda ntibyigeze bishimisha Noopja wari usanzwe anafitanye umubano mubi na Muyoboke abifata nk’icyemezo kigamije gutesha agaciro umumaro we mu ikipe iba hafi uyu muhanzi.
The Ben ageze i Kampala, yafashe icyemezo cy’uko Noopja yatega akabasanga muri Uganda nk’umwe mu bo bakorana bya hafi agenda umunsi umwe nyuma yabo.
Icyakora, nubwo byarangiye Noopja agiye muri Uganda, umwuka hagati ye na Muyoboke Alex wari wongeye wazambye, ndetse amakuru ahari ahamya ko ibiganiro bagiranye nyuma y’iki gitaramo byari bibi ku rwego rwo hejuru.
Uku gushyamirana kwa Noopja n’abo mu itsinda rikorana na The Ben si gushya kuko byatangiye kuvugwa nyuma y’igitaramo cya ‘New Year Groove’.
Aya makimbirane atarangira atuma abakunzi b’uyu muhanzi bamufata nka nyirabayazana bemeza ko ari we wo kuyarangiza agaragaza itsinda ry’abo bakorana.








Ibitekerezo 0