Umwanzuro wasomwe 20 Ugushyingo 2026, mu rubanza rwari rukurikiranywemo abantu 10 bakekwagaho kugira uruhare mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge.

Kopi y’urubanza igaragaza ko Urukiko rwahamije Yvanny Mpano n’abandi bantu batandatu icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bihambaye byo mu bwoko bwa Heroine, rubahanisha buri wese igifungo cy’umwaka umwe.

Mu iburanisha, Yvanny Mpano yemeye ko yakoreshaga Heroine ndetse avuga ko yari amaze kuyigura inshuro zisaga 20. Yavuze ko yayiguraga ku muntu witwa Amani, nyuma yo guhabwa nimero ye n’umushoferi wa Murenzi Armand witwa Ngenzi Irene.

Yasobanuye ko ku munsi yafatiweho yari yatumije udupfunyika tubiri, ariko agiye kudufata asanga uwari utuzanye ari kumwe n’abapolisi, ahita atabwa muri yombi. Ibipimo byakorewe mu kigo cya RFI byagaragaje ko mu mubiri we harimo Heroine ku rugero rwa 793 ng/ml.

Mu kwisobanura imbere y’Urukiko, uyu muhanzi yemeye icyaha, asaba imbabazi ndetse asaba kugabanyirizwa igihano cy’imyaka ibiri yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha. Yagaragaje ko yifuza gusubira mu muryango we kandi akirinda kongera kwishora mu biyobyabwenge.

Urukiko rwashingiye ku kuba yemeye icyaha ndetse akaba yari atarakurikiranwaho icyaha nk’iki mbere, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe.

Muri uru rubanza, Niyodusenga Regis wari ushinzwe kugeza Heroine ku bayitumizaga yakatiwe imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Abandi bantu babiri, Iradukunda Robert na Baziga Jean Pierre, bakatiwe imyaka ibiri buri wese kubera ko bari barigeze guhamwa n’icyaha nk’iki.

Urukiko kandi rwategetse ko ibiyobyabwenge byafatiwe muri uru rubanza byangizwa n’inzego zibishinzwe.

Yvanny Mpano yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe mu igororero rya Nyarugenge