Yvanny Mpano yagaragaje ko yemeye icyaha kuva mu Bugenzacyaha, asaba Urukiko kuzirikana ko ari ubwa mbere agikurikiranyweho, ndetse ko yifuza gusubira mu buzima busanzwe akita ku bana yari asanzwe arera.
Yabitangaje ku wa 11 Ugushyingo 2026, ubwo we n’abandi bantu batandatu bareganwa bitabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu iburanisha mu mizi ry’urubanza bakurikiranywemo ku byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Uru rubanza ruregwamo abantu barindwi barimo Kabayiza Eric, Murenzi Armand, Mugisha Eddy, Niyodusenga Regis, Iradukunda Robert, Kanyabugande Nuru na Mutangana Yves uzwi nka Yvanny Mpano.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku wa 19 Kanama 2026, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryahawe amakuru y’uko hari abantu bacuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Heroine, bizwi nka ‘Mugo’.
Mu iperereza ryakurikiyeho, hafashwe umumotari witwa Niyodusenga Regis, Ubushinjacyaha buvuga ko yari asanzwe atwara ibyo biyobyabwenge akabigeza ku babigura.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yafatwaga yasanganywe udupfunyika 12 twa ‘Mugo’, yari agiye gushyikiriza abantu barimo Mugisha Eddy, Kabayiza Eric, Kanyabugande Nuru, Murenzi Armand, Iradukunda Robert na Yvanny Mpano.
Umumotari yasabiwe gufungwa imyaka 20
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu nyandikomvugo ye, Niyodusenga yahakanye icyaha cyo gutunda no kubika ibiyobyabwenge, avuga ko atari azi ko ibyo yari atwaye ari ibiyobyabwenge.
Icyakora, yemeye ko yari asanzwe atwara ibintu nk’ibyo akabigeza ku bakiriya batandukanye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo bigaragaza uruhare rwe mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ndetse ko yakoranaga n’umuntu witwa Amani, uvugwaho kubicuruza.
Bwagaragaje kandi ko Niyodusenga yakoreshaga moto ifite pulake RM 078T mu gutwara ibyo biyobyabwenge, ariko akaba atarabashije kugaragaza amasezerano ajyanye n’iyo moto cyangwa ngo atange amakuru ahagije ku bantu yakoreraga.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kumuhamya icyaha cyo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, rukamuhanisha igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 21 Frw.
Bwasobanuye ko bwagabanyije igihano bwari kumusabira, hashingiwe ku kuba atararuhanyije mu iburanisha ndetse akaba yarafashije ubutabera mu byo bwari bukeneye.
Niyodusenga yasabye Urukiko kumugabanyiriza igihano, avuga ko imyaka 20 y’igifungo ari myinshi.
Yagize ati “Nyakubahwa Mucamanza, imyaka 20 y’igifungo ni myinshi. Nari umumotari uri gushaka ubuzima, nguye muri iki cyaha kandi ntarananywaga ibiyobyabwenge, ntanazi ko ari byo ntwaye. Mwazareba uko mwangabanyiriza igihano.”
Yvanny Mpano n’abandi batanu basabiwe gufungwa imyaka ibiri
Ku bandi bantu batandatu bareganwa na Niyodusenga, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kubahamya icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, buri wese agahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mugisha Eddy yemeye ko akoresha ikiyobyabwenge cya ‘Mugo’, bikaba byarashimangiwe n’ibipimo byagaragaje ko mu mubiri we harimo 6597 ng/ml by’icyo kiyobyabwenge.
Mugisha yavuze ko atari ubwa mbere yari yitabye Urukiko, kuko yari yarigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu, ariko icyo gihe akaba yari yahamijwe icyaha cy’urugomo, kitari gifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Iradukunda Robert na we yemeye ko asanzwe akoresha ‘Mugo’, ibipimo bikagaragaza ko mu mubiri we harimo 353 ng/ml by’icyo kiyobyabwenge.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuri we ari isubiracyaha, kuko yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka umwe mu 2019–2020, azira gukoresha ibiyobyabwenge.
Kabayiza Eric na we yemeye ko akoresha ‘Mugo’, ibipimo byafashwe bikagaragaza ko mu mubiri we harimo 518 ng/ml. Uyu yari yarakatiwe gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro mu gihe cy’amezi atandatu mu 2021, azira icyaha nk’iki.
Murenzi Armand yemeye ko asanzwe akoresha ‘Mugo’, ibipimo bikagaragaza ko mu mubiri we harimo 2232 ng/ml by’icyo kiyobyabwenge.
Ku ruhande rwa Yvanny Mpano, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko na we yemeye gukoresha ‘Mugo’, ndetse ko ibipimo byafashwe mu mubiri we byagaragaje 793 ng/ml by’icyo kiyobyabwenge.
Kanyabugande Nuru na we yemeye ko asanzwe akoresha ‘Mugo’, agaragaza ko yari amaze imyaka itanu akoresha icyo kiyobyabwenge.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhamya aba bantu batandatu icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, rukabahanisha igifungo cy’imyaka ibiri kuri buri wese, ndetse rugategeka ko ibiyobyabwenge byafatiriwe byangizwa.
Nyuma yo kumva ibihano basabiwe n’Ubushinjacyaha, abaregwa basabye Urukiko kubagabanyiriza ibihano, ndetse aho bishoboka rukabibasubikira.
By’umwihariko, Yvanny Mpano yasabye ko Urukiko rwazirikana ko ari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha nk’iki, ko yemeye icyaha kuva mu Bugenzacyaha kandi ko atigeze aruhanya mu iburanisha.
Yagaragaje ko yifuza gusubira mu buzima busanzwe kugira ngo akomeze kwita ku bana yari asanzwe arera, ndetse akifashisha izina rye nk’umuhanzi mu bukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Nemeye icyaha kuva mu Bugenzacyaha kandi nsaba imbabazi. Ni ubwa mbere nkurikiranyweho icyaha nk'iki. Nifuza ko mwazampa igihano gisubitse nkabona uko nita ku bana nari nsanzwe ndera, nkazanafasha mu bukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.”
Me Gatari Salim Steven wunganira Yvanny Mpano, yunze mu rya umukiriya we, asaba Urukiko kuzirikana impamvu nyoroshyacyaha zirimo kuba yaremeye icyaha no kuba atararuhanyije mu iburanisha.
Yasabye ko umukiriya we yahabwa igihano gito gishoboka, ndetse ko mu gihe byashoboka cyasubikwa kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa inshingano yiyemeje.
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko ruzasoma umwanzuro w’urubanza ku wa 27 Ugushyingo 2026.






Ibitekerezo 0