Ushobora kuvuga ko gukora neza akazi ushinzwe ari ibisanzwe. Ariko iyo urebye uruhare abarimu bagira mu kubaka sosiyete, urera abana bakazavamo abayobozi, abahanga n’abandi bantu bagira uruhare mu iterambere ry’ibihugu, usanga umusanzu wabo ukwiye guhabwa agaciro kihariye.

Ubona bishoboka ko umwarimu afashe ku mafaranga make ahembwa no ku gihe gito cyo kuruhuka agasanga agomba kubibyaza ikintu cyafasha kunoza imyigishirize ye, ndetse kikanatuma abanyeshuri barushaho gusobanukirwa amasomo mu buryo bujyanye n’igihe?

Iyi ni yo nkuru ya Josia Chidawo, umwarimu ukomoka muri Zimbabwe wigisha imibare n’ubugenge muri TTC Saint Jean Baptiste Cyahinda, mu Karere ka Nyaruguru. Uyu mwarimu ntiyagarukiye ku kwigisha ibyo ashinzwe gusa, ahubwo yanihangiye porogaramu za mudasobwa zikoreshwa nka laboratwari y’ikoranabuhanga, agamije gufasha abanyeshuri gukora imyitozo no gusobanukirwa amasomo mu buryo bworoshye.

Josia Chidawo yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2022. Mbere yo kuhagera yari asanzwe azi bimwe mu byiza by’u Rwanda, ariko ko atazi neza uko azagera muri iki gihugu.

Mbere na mbere ashimira ko ibihugu byombi byagiranye amasezerano yatumye abona amahirwe yo kujya gutanga umusanzu mu burezi bw’u Rwanda.

Avuga ko akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yatunguwe n’isuku n’uburyo umujyi wari uteye, ku buryo yahise yumva yakwishimira kuhaba. Icyakora, yibutse ko yari agiye gukorera mu Majyepfo y’igihugu, mu cyaro, maze yiyemeza no kumenya uko ubuzima bwaho bumeze.

Ati “Nageze hano i Cyahinda nsanga nta tandukaniro rikomeye riri hagati y’imijyi n’icyaro mu bijyanye n’uburyo bwo kugenda. Biranyorohera kuba ndi i Kigali ariko nkizera ko nshobora no kurara i Cyahinda.”

Akigera ku ishuri, yasanze atazatangirira kuri zeru

Chidawo avuga ko akiri mu rugendo rumuzana mu Rwanda, yatekerezaga ko azasanga abanyeshuri agomba kwigisha ibintu byose ahereye kuri zeru, bityo akaba yaratekerezaga ko bizamusaba imbaraga nyinshi kugira ngo  amasomo agiye kwigisha acengere mu banyeshuri.

Icyakora, ngo akigera mu ishuri yasanze abanyeshuri bafite ubumenyi bw'ibanze, bityo ahitamo kubanza kureba ibyo basanzwe bazi n'ibyo bakeneye kongererwa kugira ngo abone aho ahera.

Ati “Nahise mbona ko aho kwigisha buri kintu nk'aho ntacyo bazi, nkwiye kubanza gushaka ahari icyuho nkaba ari ho nibanda cyane.”

Ikindi cyamushimishije ni uko yasanze hari ibikorwaremezo bifasha mu myigire no mu myigishirize, birimo laboratwari n'ibyumba by'amashuri bifashisha ikoranabuhanga. Yabonye ko ibyo bihari byashoboraga kumufasha gutanga amasomo mu buryo bufatika.

Ati “Naje nje kwigisha imibare na siyansi, ariko nkabihuza n'ikoranabuhanga. Ku kigo nasanze hari laboratwari n'ibyumba by'amashuri bifashisha ikoranabuhanga, mbona ko nkwiye kubibyaza umusaruro maze ngatanga umusanzu wanjye wose. Nasanze kandi imiyoborere y’ishuri ifite umurongo kandi na bagenzi banjye b’abarimu b’abanyarwanda bafite ubunyamwuga n’indangagaciro”.

Yabonye icyuho mu myigishirize, ahitamo kwishakamo igisubizo

Nubwo Chidawo yigisha imibare n'ubugenge, afite n'ubumenyi mu ikoranabuhanga, by'umwihariko mu gukora no kubaka porogaramu za mudasobwa.

Avuga ko amasomo y'imibare n'ubugenge akenera uburyo bufasha abanyeshuri kubona no kugerageza ibyo biga atari mu magambo gusa

Ni muri urwo rwego yatekereje uburyo yakoresha ikoranabuhanga kugira ngo abanyeshuri babashe gukora imyitozo no kugerageza imikorere y'ibyo biga, cyane cyane mu gihe ibikoresho byo muri laboratwari zisanzwe bidahagije.

Icyo gihe yatangiye umushinga wo gukora laboratwari z'ikoranabuhanga, zizwi nka virtual laboratories. Izi ni porogaramu za mudasobwa zifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi, kugerageza no kureba uko ibintu bimwe na bimwe bikora, hifashishijwe amashusho n'ibigereranyo by'ikoranabuhanga aho gukoresha buri gihe ibikoresho bifatika.

Porogaramu ya mbere yakoze yayise Wire Lab Science. Yibanda ku isomo ry'Ubugenge, ikaba ifasha abanyeshuri gukora imyitozo no kureba uko ibintu bigenda bikora, bakurikije ibyo bigishijwe.

Avuga ko iyi porogaramu imufasha kwereka abanyeshuri mu buryo bugaragara ibyo aba yabasobanuriye mu magambo.

Ati “Ubu si ngombwa ko buri gihe tujya muri laboratwari isanzwe kugira ngo dukore imyitozo imwe n'imwe, kuko hari ibyo dushobora gukorera kuri mudasobwa. Iyi porogaramu nayubatse ku buryo umunyeshuri ashobora gukora imyitozo itandukanye, kandi ibyo akorera kuri mudasobwa bikamufasha no gusobanukirwa uburyo ibintu bikora mu buzima busanzwe.”

Laboratwri z'ikoranabuhanga zi kunganira izisanzwe zifite ibikoresho bifatika

Yubatse na laboratwari y'imibare imeze nk'umukino

Usibye Wire Lab Science, Chidawo yakoze n'indi porogaramu yibanda ku isomo ry'imibare, ayita Unical Math Lab.

Iyi porogaramu na yo irimo imyitozo n'amahurizo atandukanye afasha abanyeshuri kwimenyereza no gusubiza ibibazo by'imibare.

Igituma itandukana n'uburyo busanzwe bwo gukora imyitozo ni uko yayubatse mu buryo bumeze nk'umukino wo kuri mudasobwa (game), aho umunyeshuri agenda asubiza ibibazo, akagenda ahembwa cyangwa ashimirwa uko ageze ku ntambwe ikurikiyeho.

Ati “Umunyeshuri asubiza ibibazo by'imibare nk'uri gukina umukino kuri mudasobwa. Nk'uko bigenda no mu yindi mikino, uko agenda asubiza neza kuri buri ntambwe, porogaramu iramushima ikanamuha ibihembo kugeza ageze ku gisubizo cya nyuma. Ibi bituma umunyeshuri yiga imibare ariko anidagadura, bityo bikamufasha kurushaho gukunda iryo somo.”

Chidawo avuga ko uburyo nk'ubu bwo kwigisha bujyanye n'igihe, kuko bukoresha ikoranabuhanga mu gutuma abanyeshuri bagira uruhare rugaragara mu myigire.

Yakoze  ku mushahara we, ariko avuga ko atabyicuza

Gukora izi porogaramu ntibyamusabye ubuhanga n'igihe gusa, kuko byanamusabye amafaranga byasabye ko akura  ku mushahara we.

Nubwo atashatse kuvuga umubare w'amafaranga yashoyemo, avuga ko ayo ari yo yose atayicuza, ahubwo ko yishimira ko byamufashije kunoza akazi ke, ndetse bikaba binafasha abanyeshuri gusobanukirwa amasomo.

Ati “Hari amafaranga make byantwaye, ndetse n'umwanya, ariko ntabwo nicuza. Ubu byanyoroheye mu kazi kanjye. Ikindi kandi, igihembo cy'umwarimu ni ukubona abanyeshuri yigisha basobanukiwe neza amasomo abaha.”

Chidawo avuga ko atifuza ko izi porogaramu zikomeza gukoreshwa n'abanyeshuri biga ku ishuri yigishaho gusa. Afite gahunda yo kuzimurikira inzego zishinzwe uburezi, akagaragaza uburyo zishobora kwifashishwa no mu bindi bigo by'amashuri, zikaba imwe mu mfashanyigisho zifasha abarimu n'abanyeshuri.