Uwahoze ari intumwa y’u Butaliyani mu Rwanda yitabye Imana

Yanditswe na Theogene Uwiragiye
Kuya 3 Mutarama 2021 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Pierantonio Costa wahoze ahagarariye u Butaliyani mu Rwanda, yitabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko kuri uyu wa Gatanu mu gihugu cy’u Budage.

Pierantonio, wakoze iyi mirimo kuva mu 1988 kugeza mu 2003, avugwaho kwitanga no gukora ibikorwa by’indashyikirwa birimo kurokora abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu gihe cya Jenoside, Pierantonio yagiye akora ingendo nyinshi mu Rwanda no mu Burundi, aharanira kurokora abana barokotse barimo n’impfubyi z’Umuryango wa Croix Rouge, aho yabavanaga mu Rwanda akabahungishiriza mu Burundi.

Mu 2011 Pierantonio yashyizwe ku rutonde rw’abahataniragaga igihembo cya Nobel gihabwa umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigamje gusakaza amahoro ku isi. Igihembo cyaje kwegukanwa na batatu barimo Ellen Johnson Sirleaf, Leymah Gbowee na Tawakkol Karman.

Bruno Puggia usigaye ahagarariye u Butaliyani mu Rwanda, yavuze ko Pierantonio usize abana batatu barimo n’utuye mu Rwanda, azibukirwa kuri byinshi yagiye akora kandi bigamije amahoro cyane cyane ukwitanga gukomeye yagize mu kurokora abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Kugeza ubu umuryago w’uyu mugabo washyizeho urukuta rwa Facebook aho abari bamuzi bashobora kunyuza ubutumwa bwo kuwihanganisha no gukomeza ababanye nawe bose. Hari na gahunda y’uko mu minsi iri imbere hazatangizwa umuryango wamwitiriwe.

Costa yakoze ibikorwa bitandukanye by'ubugiraneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .