Uruhare rw’ibibanza bihendutse mu kwaguka k’uduce turi mu nkengero za Kigali

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 25 Kanama 2020 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Gahunda yo guteza imbere imijyi nk’umwe mu musemburo w’ubukungu ni inzira yo guhashya ubushomeri ikomeje kwitabwaho cyane aho imijyi n’uduce twegereye Kigali biri kongerwamo ibikorwaremezo nk’inganda, imihanda, amahoteli n’ibindi byihutisha iterambere.

By’umwihariko Umujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera no mu nkengero zawo, ni hamwe mu hakomeje kwagurirwa ibikorwa remezo by’iterambere bigatuma benshi bahabengukwa cyane cyane abashaka ibibanza byo kubakamo inzu zaba izo guturamo cyangwa izo gukoreramo ibikorwa by’ubucuruzi.

Hafi y’uwo mujyi niho hari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cya Bugesera, cyitezweho kongera urujya n’uruza rw’abasura u Rwanda no kuzamura iterambere muri ako gace.

Iryo terambere ryatumye abashaka kubaka inzu cyangwa abashaka kwitarura gato Umujyi wa Kigali ariko batawugiye kure, batangira gushaka uko bubaka mu nkengero zawo nka Nyamata no mu bindi bice.

Ibyo kandi bishingira ku kuba utwo duce dufite ubutaka bugihendutse ugereranyije no mu Mujyi wa Kigali, bikarushaho gukurura abantu.

Umuyobozi w’Ikigo nyarwanda gihuza abagura n’abagurisha ibibanza (KTN Rwanda), Hagenimana Philemon, yavuze ko kimwe mu bikunze kugora abashaka kubaka mu nkengero z’Umujyi wa Kigali ari ukubona ibibanza bihendutse.

Yavuze ko uko kubaka bihendukira umuntu ari nako ubuzima bumworohera bigatuma ubuzima bwo mu mijyi bubatsemo bukomeza guhenduka.

Byatumye KTN Rwanda itangiza uburyo bwo gufasha abantu kumenya ahari ibibanza byiza kandi bihendutse, cyane cyane mu nkengero za Kigali harimo na Nyamata.

Hagenimana yavuze ko kuri ubu bafite ibibanza 165 bigurishwa mu mujyi wa Nyamata no mu mujyi wa Kigali, byose biri muri gahunda yo gukomeza guteza imbere igihugu no gufasha abanyarwanda kubona aho batura kandi haboneye nkuko biri mu ntego za Guverinoma y’u Rwanda.

Yavuze ko mu bibanza bishya bafite harimo 65 biri mu Bugesera, n’ibindi 100 biri i Kigali mu murenge wa Rusororo.

Hagenimana yavuze ko ibibanza byabo bifite ibiciro bitandukanye bitewe n’aho biherereye.

Yagize ati “Dufite ibibanza 65 biri mu Bugesera bigura 3.5. Bikaba rero ari ibibanza biri neza neza ku muhanda wa kaburimbo. Ibibanza dufite i Kigali, biri mu byiciro bibiri: Hari ibibanza 60 bigura miliyoni 8.8. Hari kandi ibindi 40 bigura miliyoni 5.5 biri muri metero 800, uvuye ku muhanda wa kaburimbo mu murenge wa Rusororo.”

KTN Rwanda uretse kugura no kugurisha ibibanza, inafasha mu bijyanye no kugurisha ubutaka.

Hagenimana yavuze ko abakiliya babagana, baborohereza no mu buryo bwo kwishyura ndetse no kubona ibyangombwa by’ubutaka.

Ati “Turaborohereza, ku buryo bashobora kwishyura mu byiciro. Ikiza rero cyo gukorana na KTN ni uko ibibanza tugurisha tuba tuzi neza inkomoko yabyo, kandi turakurikirana neza tukamenya niba warabonye ibyangombwa by’ikibanza waguze. Abafite ubutaka baratwizera kandi n’abo dufasha kugura usanga bishimira serivisi tubaha.”

Ikigo KTN Rwanda gifite icyicaro mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya ‘Down Town’. Kimaze imyaka ibiri gitanga serivisi yo kugurisha ibibanza. Bafata ubutaka bunini, bakabukatamo ibinza bito ku buryo buri wese atabangamirwa n’ibiciro.

Binyuze muri iki kigo, kugura ikibanza biroroshye cyane. Kubona ibyangombwa nabyo, ntibigoye kuko bafite abakozi babirambye mo hirya no hino mu gihugu. Ushaka kubonana na bo, wabasanga mu nyubabako ya Down Town muri etaje ya 3. Wabasura kandi ku rubuga rwabo www.ktnrwanda.com, no ku mbuga nkoranyambaga.

Umobozi wa KTN Rwanda, Hagenimana Philemon yatangaje ko bafasha abakiliya bifuza ibibanza byiza kandi bakaborohereza kubona ibyangombwa
KTN itunganya imihanda igabanya ibibanza
Iyi ni imwe mu mashini KTN ikoresha itunganya ibibanza
I Rusororo hari ibibanza bihendutse KTN igurishqa
Mu Bugesera nk'agace gakomeje guturwa kandi karimo ibikorwa byinshi by'iterambere, KTN Rwanda ihafite ibibanza byiza bihendukiye abanyarwanda
Mu Bugesera KTN ihafite ibibanza binini, byinshi kandi bihendutse
Mu mujyi wa Kigali i Rusororo naho KTN ihafite ibibanza
KTN ifite ibibanza bihendutse byegereye kaburimbo mu Bugesera
KTN Rwanda yatangaje ko ifite ibibanza biri i Maranyundo mu Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .