Ubu butumwa yabutanze ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’urubyiruko rurenga 10 rwaturutse hirya no hino mu gihugu, rwateraniye muri BK Arena kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026.
Minisitiri Ingabire yavuze ko Isi igenda ihindagurika kubera ikoranabuhanga, aho imirimo iremwa na ryo, abaza ati “Ese twiteguye gute kugira ngo iyo mirimo dushobore kuba twayijyamo?”
Yashingiye kuri raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko umwe muri bane mu rubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 16 na 30 rudafite akazi, agaragaza ko amahirwe y’akazi aboneka binyuze mu kwihugura.
Minisitiri Ingabire yagaragaje ko indangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko ruzima zirimo kuba inyangamugayo no gukunda umurimo, asobanura ko ibyo imyitwarire myiza y’umuntu ikwiye kugaragarira hose.
Ati “Ako kazi tuvuga kazatangwa mu mwaka utaha, mu myaka itatu cyangwa 10, umukoresha uzajya gushakisha uwo aha ako kazi azanareba n’uko witwara kuri za mbuga nkoranyambaga. Ayo ni yo makuru y’ibikuranga uba uri kubaka.”
Yakomeje ati “CV yawe ni byiza ko uyifite, ariko azakenera kugira ngo ‘Ese uyu muntu nkunda kumubona ku mbuga nkoranyambaga, ni ibiki arimo gukoreraho’?”
Minisitiri Ingabire yasabye urubyiruko gusesengura neza ibitangarizwa ku mbuga nkoranyambaga, rukirinda kujya mu kigare.









Ibitekerezo 0