Duterte akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi no kugerageza kwica, Ubushinjacyaha bukavuga ko byakorewe mu gitero cyagutse kandi cyateguwe cyibasiye abasivili muri Philippines hagati ya 1 Ugushyingo 2011 na 16 Werurwe 2019.

Ikirego cya mbere kijyanye n’ubwicanyi bivugwa ko bwakorewe mu Mujyi wa Davao hagati ya 2013 na Kamena 2016, ubwo Duterte yari umuyobozi w’uyu mujyi.

Icya kabiri kijyanye n’ubwicanyi bw’abari bafashwe nk’abagombaga kwibasirwa by’umwihariko, bikekwa ko bwakorewe mu bice bitandukanye bya Philippines hagati ya Nyakanga 2016 na Nyakanga 2017, Duterte amaze kuba Perezida.

Ikirego cya gatatu kirebana n’ubwicanyi no kugerageza kwica bivugwa ko byakorewe mu bikorwa byo gusaka no kugenzura uduce dutandukanye hagati ya Nyakanga 2016 na Nzeri 2018.

Ku munsi wa mbere w’urubanza, abacamanza bazabanza kureba niba Duterte yumva neza ibyaha ashinjwa, hanyuma bamubaze niba abyemera cyangwa abihakana.

Ubushinjacyaha buzahabwa amasaha atandatu yo kuvuga ijambo ribanza, mu gihe abanyamategeko bahagarariye abahohotewe bazahabwa amasaha atatu. Uruhande rwa Duterte na rwo rushobora gusaba umwanya wo kuvuga ijambo ribanza.

Nyuma y’aya magambo, hazatangira kumvwa abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.

Urubanza ruzaburanishwa n’Inteko y’Abacamanza iyobowe na Joanna Korner, afatanyije na Keebong Paek na Nicolas Guillou.

Impapuro zo guta muri yombi Duterte zatanzwe ku wa 7 Werurwe 2025, ashyikirizwa ICC nyuma y'iminsi itanu. Ku wa 23 Mata 2026, urukiko rwakiriye ibirego byose Ubushinjacyaha bwamureze, runategeka ko aburanishwa.

Rodrigo Duterte yayoboye Philippines kuva mu 2016 kugeza mu 2022, yohererezwa ICC muri Werurwe 2025