00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

University of World Mission Frontiers iri kwitegura kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 13 July 2022 saa 09:40
Yasuwe :

Mu minsi mike iri imbere, urwego rw’uburezi mu Rwanda rushobora kunguka kaminuza nshya izaba yitwa ‘University of World Mission Frontiers,’ nyuma y’uko ubuyobozi bwayo buvuga ko urugendo rwo gushaka ibyangombwa rugeze kure, ndetse rutanga icyizere.

Iyi Kaminuza ishingiye ku Muryango utegamiye kuri Leta uzwi nka ‘World Mission Frontiers’, ukaba ushingiye ku iyobokamana, aho watangiye gukorera mu Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Watangijwe na Dr. Paul Kim, Umunya-Korea y’Epfo waje mu Rwanda mu kazi yakoreraga Ikinyamakuru Christian Life, yabona ibibazo byari mu gihugu akifuza kugira uruhare mu kubikemura.

Icyo gihe yashinze ikigo cyakiraga abana b’imfubyi cyari i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, aza kugera ubwo ashinga amashuri kuva mu y’incuke, aho uyu Muryango ufite abiri. Ufite kandi ishuri rimwe ribanza ndetse n’iryisumbuye rizwi nka World Mission TVET School ryigisha imyuga, rikaba mu mashuri 10 ya mbere meza mu kwigisha imyuga mu Rwanda.

Uku kwitwara neza niko kwatumye ababyeyi basaba abayobozi b’Umuryango wa World Mission Frontiers gushinga kaminuza, kugira ngo abana babo barenga 300 biga muri iri shuri, bazabashe gukomeza kubona amasomo ari ku rwego rwo hejuru.

Aha niho havuye iki gitekerezo, ubuyobozi bw’uyu Muryango butangira kugishyigikira ari nabwo hatangiye ibiganiro n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, bigamije kurebera hamwe uburyo uwo mushinga washyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’iyi Kaminuza igiye gutangira, Dr. Fidele Nizeyimana, yavuze ko nyuma yo kubona icyifuzo cy’ababyeyi, bahise binjira muri gahunda yo gushaka uburyo iyi Kaminuza yazatangizwa, bakora ubushakashatsi bugamije kurebera hamwe amasomo y’ingenzi akenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.

Yagize ati “Twakoze ubushakashatsi bugamije kurebera hamwe ibikenewe ku isoko ry’umurimo kugira ngo tubikoreshe mu gushyiraho amasomo azigishwa abanyeshuri. Muri rusange twasanze twashyira imbaraga mu mashami ane, arimo Ishami ry’Iyobokamana (Theology), Ishami ry’Ubucuruzi (Commerce and Business), Ishami ry’Uburezi (Education), n’Ishami ry’Ikoranabuhanga (Science and Technology).”

Uyu muyobozi yavuze ko bazatangira bigisha amasomo 15. Abarangije muri aya masomo bazajya bahabwa impamyabumenyi ya kaminuza, mu gihe mu biga mu Ishami ry’Iyobokamana bashobora no kuminuza kugera ku cyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Dr. Nizeyimana yavuze ko icyo bigamije ari “Ukongera ubumenyi bushobora gukemura ibibazo biri ku isoko ry’umurimo. Niba dufite ibibazo by’abarimu bake cyangwa se badashoboye, turifuza kubongera kandi bakaba bafite ubushobozi bwo hejuru.”

Mu nama nyunguranabitekerezo yagarutse ku bimaze kugerwaho mu rugendo rwo gufungura iyi kaminuza, abakora mu rwego rw’uburezi n’abatanga akazi, basabye kugaragarizwa uburyo iyi Kaminuza izashobora kwibeshaho mu gihe izaba ihawe uburenganzira bwo gutangira ibikorwa byayo.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya University of World Mission Frontiers, Kagire Doreen, yavuze ko uyu Muryango ufite ubushobozi bwo kuzatunga Kaminuza bidasabye gushingira ku mafaranga azishyurwa n’abanyeshuri.

Yahishuye ko uyu Muryango ufite ibikorwa birimo inzu y’ubucuruzi irimo kubakwa, inzu zakira inama, ibibuga bikodeshwa byose bizabafasha gukomeza ibikorwa byabo nta kibazo cy’amikoro bahuye nacyo.

Yavuze ko ibikorwaremezo birimo amashuri byamaze gutunganywa, ndetse iyi kaminuza ikaba ifite inyubako zayo n’ubutaka bwo kuzongereraho mu gihe bibaye ngombwa.

Ibi kandi niko bimeze ku barimu kuko bamaze gutoranywa, imfashanyigisho nka mudasobwa n’isomero byose bikaba byaramaze gutunganywa. Abarimu babonetse barimo abakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo.

Umuryango World Mission Frontiers ufite ibikorwa mu turere twa Kayonza, Nyamasheke n’Umujyi wa Kigali.

Ku rwego mpuzamahanga, uyu Muryango ufite amashami mu bihugu nka Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi na Tanzania. Amashami makuru yawo ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Koreya y’Epfo.

Dr. Fidele Nizeyimana yashimangiye ko imyiteguro yo gutangiza iyi kaminuza igeze kure
Umuyobozi wa University of World Mission Frontiers igiye gutangira, Dr. Fidele Nizeyimana, yavuze ko nyuma yo kubona icyifuzo cy’ababyeyi, bahise binjira muri gahunda yo gushaka uburyo iyi Kaminuza yazatangizwa
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya University of World Mission Frontiers, Kagire Doreen, yavuze ko uyu Muryango ufite ubushobozi bwo kuzatunga Kaminuza bidasabye gushingira ku mafaranga azishyurwa n’abanyeshuri
Elizabeth ushinzwe umutungo muri iyi Kaminuza yari yitabiriye ibi biganiro
Ubwo abayobozi ba University of World Mission Frontiers baganiraga ku bitekerezo byatanzwe muri iyi nama
Iyi nama yitabiriwe n'abandi bayobozi batandukanye b'iyi Kaminuza
Wari umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo muri iyi nama
Hagaragajwe uruhare rwa University of World Mission Frontiers mu iterambere ry'urwego rw'uburezi mu Rwanda
Inararibonye mu burezi zatanze ibitekerezo by'igikwiye gukorwa mu rwego rwo kugira ngo iyi Kaminuza izatange umusanzu ufatika mu burezi bw'u Rwanda
Abarimu n'abashakashatsi baturutse mu zindi kaminuza zo mu Rwanda bari bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .