Byagarutsweho kuri uyu wa 14 Mata 2026, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, raporo y’isesengura ku bikorwa bya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu by’umwaka wa 2024/2025.
Yavuze ko bidakwiriye ko umwana akurikiranwa afunzwe ku mpamvu yo kumurindira umutekano.
Ubusanzwe abana bafungwa ni abafite imyaka guhera kuri myaka 14 kugera kuri 17. Ubusanzwe amategeko ateganya ko ihame ari uko umwana akurikiranwa adafunzwe, irengayobora rikaba ko yafungwa mu gihe akurikiranyweho icyaha gihanishwa igihano kiri hejuru y’igifungo cy’imyaka itanu cyangwa mu gihe yakoze isubiracyaha.
Bimwe mu bibazo Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, yagaragaje ni uko usanga muri kasho harimo abana benshi bakurikiranwa bafunzwe barimo n’abarengeje iminsi 15 igenwa.
Ubwo yaganiraga n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, n’Ubushinjacyaha Bukuru, hagaragajwe ko hari ubwo hafungwa abana mu rwego rwo kubashakira umutekano.
Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Ruberwa Bonaventure, yagaragaje ko hari ubwo abana bafungwa ku mpamvu z’umutekano wabo mu gihe bakoze ibyaha ariko ko hakwiye ubuvugizi ku buryo hashyirwaho ibigo byo gushyiramo abo bana by’igihe gito aho gufungirwa muri za kasho mu gihe bari gukorwaho iperereza.
Ati “Turasaba ubuvugizi butuma Ubugenzacyaha budashyira abana muri kasho kubera impamvu z’umutekano, ntekereza ko bwakorwa kuri twese, inzego zose zikabishyiramo imbaraga hakaba hakubakwa ibigo bishyirwamo abana bafite bene ibi bibazo. Kuko aho kugira ngo urekure umwana, nagera muri sosiyete bamukomeretse, hakwiye kubaho ahantu hatari muri kasho ariko hakaba ahantu umwana yakwitabwaho hagati y’igihe bikekwa ko yakoze icyaha. Icyo kigo nta gihari tugasanga hakwiriye ubuvugizi kugira ngo byubakwe, abo bana bashobore kurindirwa umutekano badafunzwe.”
Col. (Rtd) Kabanda yasobanuye ko ibyaha abana bafungwa bakunze kuba bakoze birimo ubwicanyi, ubujura, gusambanya abana no gucuruza cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Ati “Biroroshye kuvuga ko tutagomba kubafunga ariko se dufite ikihe gisubizo, nitutabafunga turabajyana he? Ese hari ikindi gikorwaremezo gishobora kwakira abo bana kugira ngo tutabashyira muri kasho zacu?”
Depite Madina Ndangiza yasobanuye ko Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no gukumira Jenoside, isanga bidakwiye ko umwana akurikiranwa afunzwe ku mpamvu yo kumurindira umutekano.
Ati “Komisiyo isanga bidakwiye ko umwana akurikiranwa afunzwe ku mpamvu yo kumurindira umutekano, cyangwa indi mpamvu iyo ari yo yose nk’uko byagaragajwe na RIB, mu gihe atari isubiracyaha cyangwa icyaha akekwaho gihanishwa igihano kiri munsi y’imyaka 5.”
Yasobanuye ko komisiyo izakomeza gukurikirana ingamba inzego zihaye mu gukemura icyo kibazo.
Yanerekanye kandi ko hari ikibazo mu bwunganizi bugenerwa abana ariko hari gushyirwa imbaraga mu guhindura uburyo bikorwamo kuko hari abo usanga badahabwa ubwunganizi bukwiriye.
Yatangaje ko hari gukorwa inyigo iri gukorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutabera na ILPD (Institute of Legal Practice and Development) y’uburyo bushya bwo gukurikirana no guhana abana bakoze ibyaha bito batagejejwe mu nkiko (Probation and Diversion).
Yanasobanuye kandi ko hari ingamba zagaragajwe na MINIJUST ku bufatanye n’Urugaga rw’Abavoka zo kunoza imitangire ya serivisi z’ubufasha mu mategeko buhabwa abana.








Ibitekerezo 0