Freddy Mbonimpa,uvugwaho kuba mu bayoboke b’imena b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, yabwiye Reuters ko urugo rwe rwasenyutse bikomeye ubwo abitwaje intwaro 10 barurasagaho bakoreshe imbunda na gerenade gusa ngo nta muntu wahitanywe n’iki gitero kuko umurinzi w’urugo rwe yabasubije inyuma.
Abagabye ibi bitero kandi bibasiye n’ibiro bya polisi biri mu Majyepfo ya Bujumbura bahitana umupolisi umwe banakomeretsa undi.
Amasasu yatangiye kumvikana ku isaha ya saa tatu z’ijoro mu gace ka Mutakura ahakomeretse abantu batatu. Ibitero byarakomeje ndetse urufaya rw’amasasu rwumvikana mu Mujyi wa Bujumbura.
Umuyobozi wa zone ya Bwiza, iherereye mu Mujyi wa Bujumbura yavuze ko ibi bitero byahitanye abantu batatu bo mu duce dutandukanye two muri Komine ya Mukaza.
Mu cyumweru gishize,akanama k’umutekano ka Loni kahaye Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Ban Ki-moon iminsi 15 ngo abe yagaragaje uko hakongerwa ingabo za loni mu Burundi, kugira ngo amakimbirane akomeje gufata indi ntera ataganisha u Burundi mu ntambara y’amoko.
Kuva Perezida Pierre Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu ndetse akanayitorerwa mu matora ataravuzweho rumwe, mu Burundi haranzwe n’imvururu ndetse n’umutekano mucye aho benshi bahunze igihugu abandi nabo bakavuga ko iyi manda inyuranye n’Itegeko Nshinga iki gihugu kigenderaho n’amasezerano y’amahoro yo muri 2005.





Ibitekerezo 0