Kuva ku wa 26 Ukwakira 2026, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa amafoto n’amashusho y’uyu musore usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wambitse Bwiza impeta mu 2025.

Amakuru IGIHE ifite ni uko, uretse amafoto n’amashusho yamaze kujya hanze, hari n’andi menshi ashobora gushyirwa hanze mu minsi iri imbere.

Ibi byose bibaye nyuma y’uko Bwiza na Uhujimfura basezeranye imbere y’amategeko ku wa 23 Ukwakira 2026 ndetse kuri ubu bakaba bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo buzaba umwaka utaha.

Ni iki cyasembuye uburakari bw’uyu musore?

Uyu musore usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaterese Bwiza, maze mu 2025 amwambika impeta, bemeranya kuzabana akaramata.

Nyuma y’ibihe by’urukundo babanyemo, Bwiza n’uyu musore baje gutandukana, buri wese akomeza ubuzima bwe.

Nyuma yo kumenya ko Bwiza na Uhujimfura bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo, uyu musore bivugwa ko yari atarakira neza gutandukana n’uyu muhanzi, atangira gutekereza gushyira hanze amafoto n’amashusho agaragaza ibihe by’urukundo bagiranye.

Nubwo atahise ashyira hanze ayo mafoto n’amashusho, bisa n’aho byamunaniye gukomeza kubigumana nyuma y’uko Bwiza asezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura.

Ni muri urwo rwego uyu musore yafashe icyemezo cyo gusangiza abakoresha imbuga nkoranyambaga amafoto n’amashusho yabo, kugira ngo na bo babimenye.

Umuntu uzi iby’urukundo rwa Bwiza n’uyu musore ndetse n’umubano w’uyu muhanzi na Uhujimfura, yavuze ko atatunguwe n’ibyabaye.

Ati “Mu by’ukuri, uriya musore yatangiye gukundana na Bwiza mu gihe urukundo rw’uyu muhanzi na Uhujimfura rwari rurimo agatotsi. Icyakora, nyuma y’igihe na bo byaje kwanga. Rero, kubona ko Bwiza yasubiye ku mujyanama we byaramubabaje cyane, yicuza igihe yamaze amutereta n’ibyo yakoresheje kugira ngo amwegukane.”

Uyu watuganirije kuri iki kibazo yavuze ko kubona umukobwa yari yarihebeye asezerana imbere y’amategeko na Uhujimfura biri mu byatumye afata icyemezo cyo gushyira hanze amafoto n’amashusho yari agifite.

Umusore wahoze akundana na Bwiza yatangiye gushyira hanze amabanga yabo
Bwiza aherutse gusezerana imbere y'amategeko na Uhujimfura Jean Claude
Bwiza ari mu myiteguro y'ubukwe na Uhujimfura usanzwe ari umujyanama we