Byabaye ubwo igitaramo cyari cyegereje umusozo, Doctall Kingsley asaba abacyitabiriye gushyigikira Baby Fiston, umwana w’imyaka 10 wigaragaje cyane mu gutera urwenya muri iki gitaramo.
Kamirindi Joshua wagaragazaga ibimenyetso by’umuntu wasinze, yatangiye gusagarira umwe mu bari bagiye gushyigikira uyu mwana, bituma Doctall Kingsley asaba ko bamuvana ku rubyiniro.
Joshua yanze gusohoka mu gitaramo, yihambira ku ntebe, biba ngombwa ko bamuterura bakamusohora ku ngufu.
Iki gitaramo kandi cyagaragayemo ibibazo by’amajwi byatengushye bamwe mu bacyitabiriye, kuko hari ubwo batumvaga neza ibyo abanyarwenya bavugaga.
Ubwitabire na bwo ntibwari buri hejuru, kuko haba mu myanya yo mu kibuga ndetse no mu yo hejuru, hari intebe nyinshi zitari zicayemo abantu.
Umwe mu bigaragaje cyane muri iki gitaramo ni Baby Fiston, umwana wo muri Sherrie Silver Foundation, wagaragaje ubuhanga mu gutera urwenya nubwo afite imyaka 10 gusa.














Ibitekerezo 0