Ni ibihembo bitangwa hagamijwe kuzirikana uruhare rw’abanyamakuru mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye, bakanashimirwa umuhate wabo muri uyu mwuga.

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 13 byahawe abanyamakuru 31, harimo n’icyahawe umunyamakuru w'umwaka. Ibi bihembo byihariwe n’abagabo kuko ababitwaye ni 23 mu gihe abagore ari 4.

Inkuru zihembwa ni izo mu byiciro byihariye byatoranyijwe, aho umunyamakuru asabwa kugaragaza inkuru yakoze, zigakosorwa n’abahanga, izihize izindi zigahabwa amanota ya mbere.

Jean Paul Hakizimana ukorera IGIHE yatsinze mu cyiciro cy’inkuru zijyanye n’ubukangurambaga, kwigira no kurandura ubukene.

Umunyamakuru w’umwaka watowe ni Hakuzwumuremyi Joseph wa Umuryango.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) Dan Ngabonziza, yibukije abanyamakuru bitabiriye iki gikorwa ko gikwiriye kubatera imbaraga zo gukomeza gukora neza mu buryo bwa kinyamwuga.

Yagaragaje ko itangazamakuru rigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu binyuze mu makuru abanyamakuru batara mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ati “Ubunyangamugayo n’ishyaka mushyira mu gushaka amakuru atandukanye bifasha abaturage bo mu gihugu cyacu.”

Uko ibihembo byatanzwe

Umunyamakuru mwiza wanditse inkuru ndende zasohotse ku bitangazamakuru byandika kuri murandasi ni Mutangana Emmanuel ukorera ikinyamakuru cya Top Africa Magazine.

Umunyamakuru mwiza mu cyiciro cy’inkuru z’ubuzima ni Bunani Janvier ukorera Radio Ishingiro 

Umunyamakuru mwiza mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku ikoranabuhanga n’itumanaho ni Ishimwe Iradukunda Patience ukorera RBA.

Umunyamakuru mwiza mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku burere n’imikurire y’umwana ni Muhire Aphrodice wa RBA gusa igihembo yagifatiwe na Kwigira Issa bakorana muri uru rwego.

Mu cyiciro cy’inkuru z’amashusho zivuga ku mikurire y’umwana ni Youssuf Ubonabagenda wa RadioTv10.

Umunyamakuru mwiza mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku mikurire y’umwana ku bitangazamakuru byandika kuri murandasi yabaye Micomyiza Barinda Fidele ukorera Imvaho Nshya.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru ndetse n’ibiganiro bya siporo ni Dufitumukiza Chalom wo kuri Radio Salus.

Mu cyiciro cy’inkuru nziza yakozwe n’umugore ni Uwitonze Providence Shadia ukorera RBA.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku bikorwa by’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi ni Emmanuel Ntirenganya wa The New Times.

Umunyamakuru watsinze mu nkuru zivuga ku burenganzira bw’abafite ubumuga no kutabaheza ni Umuhoza Honore wa Flash Tv.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku butabera ni Kazungire Merci Dieu ukorera Radio Salus.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru ndende za Radio na Televiziyo ni Bakubwiruryumve Jean Bosco wa Radio Ishingiro.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru nziza zikoresha ibisobanuro byibanda ku mibare ni Imaniriho Gabriel wa Isango Star.

Mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku guteza imbere isuku n’isukura ni Nkurunziza Michel wa The NewTimes.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zishingiye ku bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu ni Jean Paul Ndagijimana wa RBA ishami rya Huye.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku buringanire n’ubwuzuzanye ni Nkurunziza Theoneste wa Izuba TV.

Umunyamakuru watsinze cyiciro cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana ni Umutoni Marie Jeanne wa Kigali Today.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’uwakoze ikiganiro cy’umwaka ni Bizimana Desire wa Mama Urwagasabo.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku ruhare rw’umuganda no guteza imbere ubumwe n’imibanire ni Ruti Steven wa RBA mu Ishami rya Nyagatare.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zijyanye n’ubukangurambaga no kwigira no kurandura ubukene ni Jean Paul Hakizimana wa IGIHE.

Umunyamakuru mu cyiciro cy’inkuru zijyanye no gushaka amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga ni Mukanyandwi Marie Louise wa Ubumwe.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zijyanye no kwishakamo ubushobozi mu bikorwa by’iterambere ni Mbonimpa Nepomuscene wa Radio Isangano.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku mitangire ya serivisi ni Rosine Ntawurikura wa Radio Salus.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku bucuruzi n’ubukungu ni David Ndagijimana wa Radio Ishingiro.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru z’ubukungu ni Nzabihimana Pascal wa Radio Salus 

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku bidukikije  n’imihindangurikire y’ikirere ni Hasingizwimana Gratien wa Sound of Africa.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bitangiza ibidukikije ni Charles Nyandwi wa The NewTimes.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zahize izindi ni Bakubwiruryumve Jean Bosco wa Radio Shingiro.