Ibi bishimangirwa n’ibitero byinshi bagabye bigasiga bihitanye Abanyarwanda benshi, nyamara hakibazwa impamvu umutwe wifuza kuyobora igihugu uhora ugambiriye kurimbura abaturage bacyo.

Ingero ni nyinshi cyane z’ibitero byagiye bigabwa i Rubavu, i Musanze nko mu Kinigi n’ahandi henshi uyu mutwe umaze imyaka 32 ugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda wagiye ugeragereza ariko ukaneshwa.

Uyu mutwe kandi wagiye ugerageza gushaka guhungabanya ibikorwa binini byabaga byateguwe mu Rwanda, haba abashyitsi bakomeye barusuye n’ibindi, ibintu Col (Rtd) Nsengimana Augustin wari muri EX-FAR akaba no mu buyobozi bukuru bwa FDLR yibuka nk’ibyabaye ejo.

Col (Rtd) Nsengimana yahungiye muri RDC yahoze ari Zaïre ubwo Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yongera kwinjira mu Rwanda nk’Umucengezi agamije guhungabanya u Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo yagarutse ku bihe Bill Clinton wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasuraga u Rwanda mu 1998, abacengezi bakagaba igitero cyiswe ‘Bonjour Clinton’ mu gushaka inkunga kuri Amerika no kwereka amahanga ko bahari.

Muri Werurwe 1998, Bill Clinton yasuye u Rwanda muri gahunda yo kurufata mu mugongo, kureba ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe, n’uko FPR-Inkotanyi yageragezaga kongera kuzahura igihugu cyari cyarabaye umuyonga hashingiwe ku bumwe nta we uhejwe.

Col. (Rtd) Nsengimana Augustin wari uyoboye imwe muri batayo z’abacengezi, yavuze ko icyo gihe babaye ba rusahurira mu nduru bafatirana urwo ruzinduko rwa Bill Clinton, bagaba ibitero mu kwiyereka amahanga ko bahari.

Ati ‘‘Hari igitero cyiswe ‘Bonjour Clinton’. Ni umunsi Clinton yari yasuye u Rwanda, yari operasiyo yakozwe yo kugira ngo bamwereke ko bafite imbaraga, ndi kuvuga ALiR ngo yerekane ko ifite imbaraga, twerekane ko dufite imbaraga. Noneho icyo gihe iyo operasiyo yakozwe muri Kanama ikorwa no muri Nyamyumba [mu Karere ka Rubavu], byari ibikorwa bitandukanye.’’

‘‘Ku bwanjye nari nagize uruhare muri operasiyo yo muri Kanama, noneho hari n’abandi bari bagiye muri Nyamyumba, icyo gihe bahafatiye abazungu babiri b’Ababikira bo muri Espagne baje kurekurwa nyuma banyuze i Goma bajya iwabo, bamaze kubaha ubutumwa ko nibagera yo bazatangaza ko ALiR ihari kandi iri gukora, kandi ari abagiraneza cyane cyane ko babarekuye.”

Col. (Rtd) Nsengimana Augustin kandi avuga ko icyo gitero cyagabwe mu rwego rwo kwereka Bill Clinton ko abacengezi bakomeye, kugira ngo barebe ko bahabwa inkunga na Amerika n’andi mahanga, no kugaragaza ko ubutegetsi bwariho mu Rwanda butari bushoboye.

Yavuze ko icyo gitero cyari cyateguwe mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwo kwereka Isi yose cyane cyane Abanyamerika, ko za ngabo za EX-FAR zatsinzwe zihari, kandi ziteguye kongera kugaruka ku butegetsi.

Ati ‘‘Kugira ngo nyuma yaho nibiba ngombwa bazashake ubufasha berekana ko bari gukorera mu gihugu imbere, kandi na none berekane ko ubutegetsi buriho budashoboye, ko hari ubundi butegetsi bw’abantu bahunze bagarutse kandi biteguye gufata u Rwanda.’’

Muri ‘Bonjour Clinton’, abacengezi bakoze ibikorwa bitandukanye byibanze ku bya gisirikare, bitegurwa ko hirya no hino mu gihugu kugira ngo bivugwe cyane ndetse binavugishe amahanga, hashingiwe cyane ku kuba byaragabwe Perezida Clinton yageze mu Rwanda.

Hari hateguwe gukorwa ibindi birimo gufunga imihanda ingabo z’igisirikare cy’Inkotanyi zari kwifashisha muri urwo rugamba zigiye gutabara, n’ibindi.

Col (Rtd) Nsengimana Augustin yavuze ko abacengezi bitabagendekeye neza kuko ingabo za RPA zabarushije imbaraga bamwe bakahasiga ubuzima, ndetse zikabatesha bimwe mu bice bari baramaze kwigarurira, ibyatumye bamwe bahitamo gusubira muri Zaïre akaba ari ho bakomeza Gukorera banisuganya ari na ko baje gushinga umutwe wa FDLR wakomeje kuba ikibazo ku Rwanda kugeza n’ubu.

Col (Rtd) Nsengimana Augustin na we yinjiye muri uyu mutwe ndetse ahabwamo inshingano zikomeye zitandukanye zirimo kuyobora batayo imyaka 12 muri ALiR no muri FDLR, Umuyobozi Wungirije muri ‘Réserve de Brigade’ muri FDLR, ataha mu Rwanda mu 2015 yari Umujyanama mu by’umutekano na gisirikare muri FDLR.

Bill Clinton yasuye u Rwanda mu 1998