Uyu mukecuru yavuze ko yatangiye gufata amashusho ari kumwe n’umugabo we, aza kugera aho afata icyemezo cyo kuyabyaza amafaranga binyuze ku mbuga zicuruza bene izo filime.

DD White yamaze gufungura konti ku rubuga rwa OnlyFans, rusanzwe rukoreshwa n’abakora ibihangano bitandukanye, birimo n’amashusho agenewe abantu bakuru.

Nk’uko urubuga rwa TMZ rubitangaza, DD White n’umugabo we w’Umutaliyani bahuriye mu kabyiniro, batangira kugirana umubano waje kuvamo gushyingiranwa.

Aba bombi bamaze imyaka 40 bashakanye, kuko mu 2026 ari bwo bizihiza isabukuru y’imyaka 40 bamaze mu rushako.

Mu myaka yabo ya mbere, aba bombi bari bafite imibereho itandukanye n’iy’abandi bashakanye, ariko uko imyaka yagiye ishira, bagenda bahindura uburyo babagamo, bashyira imbere umuryango wabo.

DD White n’umugabo we bafatanyije kurera abana bakomoka mu mibanire bagiranye mbere, ndetse bakomeza kubaka umuryango wabo kugeza ubwo bagize abuzukuru n’abuzukuruza.

Nyuma yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru mu ruganda rukora ibikoresho yari yaragize uruhare mu gushinga, DD White yatangiye gushaka ubundi buryo bwo kwinjiza amafaranga.

Ni bwo yafashe icyemezo cyo kwinjira mu mwuga wo gukora no gucuruza amashusho agenewe abantu bakuru, afatanyije n’umugabo we.

Nyuma yo gufungura konti kuri OnlyFans, DD White yavuze ko yatangiye kubona abantu benshi bashishikajwe n’ibikorwa bye, bituma we n’umugabo we bafata icyemezo cyo gushinga urubuga rwihariye rwo gucururizaho amashusho yabo.

Uyu mukecuru afite abamukurikira bagera ku bihumbi 35 ku rubuga rwa Instagram.

Yanahataniye ibihembo bya Adult Video News (AVN), bitangwa mu rwego rw’inganda zikora filime z’urukozasoni.

DD White w'imyaka 72 n'abuzukuru umunani agiye gukina porno